00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aho kurata inkongoro urata abo yareze-Minisitiri Musafiri

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 June 2016 saa 07:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Papias Musafiri Malimba yasabye abayobozi b’inzego zibanze bagera kuri 500 bo mu mirenge icumi igize Akarere ka Nyarugenge gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje igamije gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wo gusoza itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze rimaze iminsi irindwi ryari rigamije gutanga amasomo ajyanye n’imiyoborere ndetse n’indangagaciro ziranga abanyarwanda.

Dr. Papias Musafiri Malimba yabwiye aba bayobozi ko guhiga atari umukino, abasaba kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kuzageraho.

Ati "Aho kurata inkongoro urata abo yareze. Guhiga ni byiza ariko ibyo mwiyemeje imbuto zabyo tuzazibonera mu bikorwa muzakora byo gufasha abaturage kwikura mu bukene.”

Yakomeje abasaba kubaka iterambere rishyira imbere abaturage ndetse bakarwanya ruswa bivuye inyuma.

Ati "Tuzazibonera na none mu bikorwa byo kwitandukanya na ruswa. Ariko kwanga gusa ruswa ntabwo bihagije mukwiye no kuyirwanya no guhana abayitanga n’abayirya. Guhiga si umukino, nizere ko ibyo mwahize bitaba amasigara cyicaro.’’

Cecile Uwamariya uhagarariye abagore mu kagari ka Rwampara yatangaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ubutumwa bahawe.

Ati “Twize byinshi ariko cyane twize ko mu kazi kacu dukwiye kugira ubushishozi ndetse kwirinda guhutaza abo tuyobora. Ikindi tugakorana n’abaturage bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.’’

Aba bayobozi bihaye intego yo gukangurira abaturage gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano, ndetse no kwirinda kubaka mu kajagari.

Mu rwego rw’ ubuzima biyemeje gushishikariza abaturage gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuboneza urubyaro . Biyemeje kongera gukangurira no kwigisha abaturage gutegura indyo yuzuye barwanya imirire mibi.

Aba bayobozi banahize ko bagiye guhagurukira guca burundu abana b’ inzererezi ndetse abavuye mu mashuri bagasubizwamo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bahamya ko bungutse byinshi mu masomo bahawe ndetse azabafasha kuyobora neza abaturage bakoresheje indangagaciro n’ ubunyangamugayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages