00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aho u Rwanda rugeze umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 28 May 2015 saa 08:07
Yasuwe :

Umuhuzabikorwa mu Rwanda w’umushinga ruhuriyeho na Uganda na Kenya, Monique Mukaruliza, avuga ko inyigo y’ umuhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda n’ ibi bihugu itararangira, ku buryo mu mwaka wa 2018 ushobora kuzaba utaruzura nubwo hari ibizaba bimaze gukorwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukaruliza yavuze ko Africa 50, umushinga wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, uri gufasha u Rwanda mu gutunganya inyigo y’ umuhanda wa gari ya moshi Kampala - Kigali, ku buryo uzagaragara nk’ ubyara inyungu , bityo byorohe kuwushakira abaterankunga.

Yagize ati “Ku ruhande rw’ u Rwanda haracyakorwa inyigo ntabwo irarangira, aho uzanyura, kumenya amafaranga uzatwara, turateganya ko nko mu kwezi kwa karindwi iyo nyigo izaba yarangiye hanyuma gushaka amafaranga byo twumvikanye ko tuzayashakira hamwe. Ni inguzanyo zizakwa, na za Leta zikagira amafaranga zishyiramo nyuma buri gihugu kizagenda cyishyura amafaranga yakoreshejwe ku ruhande rwacyo.”

Perezida Kagame, Museveni na Salva Kiir batangiza ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi

Uganda na Kenya basinye amasezerano n’ ibigo by’ ubwubatsi

Kuwa 30 Werurwe 2015, Uganda yasinyanye amasezerano n’ ikigo cyo mu Bushinwa, China Harbour Engineering Company Ltd (CHEC), yo kubaka uyu muhanda mu muhango wabereye i Beijing mu Bushinwa.

Kenya nayo yarangije gusinyana n’ ikigo cy’ Abashinwa, China Road and Bridge Corporation (CRBC) cyanatangiye kubaka uyu muhanda. Kimaze kubaka 8 %, ni ukuvuga km 40.2 muri 472 ziri hagati y’ imijyi ya Mombasa na Nairobi. Muri Kenya uyu muhanda uzasimbura uwubatswe n’Abongereza mu myaka 100 ishize.

Mukaruliza avuga ko kuba Uganda na Kenya baramaze gusinya amasezerano n’ ibigo byo mu Bushinwa u Rwanda rwo rukiri gukora inyigo, ari uko rwabyiyunzeho bisanzwe bikorana, n’ inyigo z’ uyu muhanda zararangiye.

Akomeza kandi kandi avuga ko muri 2013 bemezwa ko uyu muhanda wa gari ya moshi uzuzura mu 2018 bari bazi ko inyigo izarangirira igihe, none ubu birasa n’ ibigoranye.

Yagize ati “Twateganyaga ko amafaranga abonetse ku gihe, byagombaga gufata imyaka ine kugira ngo gari ya moshi ibe yubatswe. Ubu rero kubera ko amafaranga ataraboneka... N’ ubu ni ukubara ngo amafaranga abonetse, mu myaka ine twaba tubonye gari ya moshi.”

Kenya na Uganda nibo bazatuma byose bishoboka

Jules Ndenga ushinzwe itunganywa ry’ inyigo y’ umuhanda wa gari ya moshi muri Minisiteri y’ ibikorwa remezo, yabwiye IGIHE ko kubaka bishobora gutangira mu mpera za 2016, ukwihutisha ibikorwa bikazaturuka ku ngufu zizakoreshwa na Kenya na Uganda.

Yagize ati “Hari ushobora kuwukora mu myaka ibiri, ibiri n’ igice hari ushobora kuwukora mu myaka itatu, ariko nabyo umuntu ubireba agomba kubirebera no ku mushinga wose. Mu Rwanda ni ibirometero bitarenze 200, ni ibirometero hafi 900 muri Uganda gusa (Kagitumba-Kampala-Malaba), ukongera ugafata ibirometero 500 kuva Nairobi ukagera Malaba. Urumva rero aba bantu bagomba kubaka kugira ngo izatugereho, kuko twebwe kubaka kugira ngo tuyihamane aha, ntabwo tuyubaka ngo ikore kuva Kigali kugeza Kagitumba.”

U Rwanda rurasabwa miliyari imwe na miliyoni 200 z’ amadolari ya Amerika ngo uyu muhanda wubakwe, harebwe ku giciro kizagenda kuri buri kilometero uhereye i Mombasa kugeza i Kigali kuko wose hamwe uzatwara miliyari 13.4 z’ amadolari, ukuzura muri 2018.

Hari imbogamizi y’ aho amafaranga azaturuka

Imwe mu mbogamizi Mukaruliza, umuhuzabikorwa w’ imishinga ihuriweho n’ u Rwanda, Uganda na Kenya, ku ruhande rw’ u Rwanda, ni uko uyu ari umushinga mwiza ariko uzakenera akayabo.

Yagize ati “N’ iyo Abashinwa babigiramo uruhare, tugomba no kwinjizamo abikorera muri ibi bihugu byacu, bakagira uruhare muri uyu mushinga. Ni umushinga nuramuka urangiye, rwose iterambere rizaba ryagezweho mu buryo bwihuse muri ibi bihugu. Birasaba guhuza imbaraga za guverinoma, abikorera no gushaka mu Bashinwa n’ abandi bose bashobora kuba batanga amafaranga.”

Banki yitwa EXIMBANK yo mu Bushinwa yemeye gutanga amafaranga azubaka uyu muhanda mu karere, gusa yasabye ko kugira ngo ibihugu bibone amafaranga izatanga ari uko bigomba kwifashisha ibigo by’ubwubatsi byo mu Bushinwa, ari nako biri kugenda.

Ubwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashyiraga ibuye ry’ ifatizo ahatangiriwe kubakwa umuhanda wa gari ya moshi mu Gushyingo umwaka ushize, yavuze ko uzagabanya igiciro cy’ ubwikorezi kuko gutwara toni imwe hakoreshejwe imihanda isanzwe byatwaraga hagati y’amadolari ya Amerika makumyabiri ndetse n’umunani kuri kilometero.

Gutwara abantu nabyo bizoroha kuko iyi gari ya moshi izaba ikoresha umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages