00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AIMS Rwanda yatanze Master’s ku barenga 40 basoje amasomo y’Imibare

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 July 2026 saa 01:29
Yasuwe :

Abari abanyeshuri bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza na AIMS Rwanda, bagaragaje uburyo ari intambwe ikomeye cyane bateye mu Isi y’ikoranabuhanga kandi ko biteguye kubitangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu n’ahandi muri Afurika.

Ibyo babigarutseho ubwo AIMS Rwanda yashyikirizaga abanyeshuri 43 impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu Mibare barimo abakobwa 20 n’abahungu 23.

AIMS ni Ishuri Rikuru Nyafurika ryita ku guteza imbere ubumenyi bushingiye ku Mibare. Rikorera mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda kandi abaryigamo bose bishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Abahawe impamyabumenyi ni abo mu bihugu 11 bya Afurika bigiraga i Kigali birimo n’u Rwanda.

Abahawe impamyabumenyi mu ishami rya Mathematical Sciences, mu gashami ka Data Science. Ni mu gihe abandi 30 biga mu gashami ka Mathematical Epidemiology bo bazahabwa impamyabumenyi mu kiciro kizakurikiraho.

Kanziga Balise wasoje mu gashami ka Data Science yavuze ko kubona impamyabumenyi ihambaye nk’iyo ku mwana w’umukobwa mu masomo ya siyansi ari intambwe ikomeye no kugera ku nzozi yakuranye.

Yongeyeho ko yumva yiteguye kujya gukora mu rwego rw’imari mu bijyanye n’imibare kandi ko yizeye cyane ubumenyi bwe mu guteza imbere urwo rwego kuko hari n’ibyo yatangiye.

Ati “Ingingo nanditseho igitabo ni ukuntu ibigo by’amari bishobora kubaka uburyo bushingiye ku mibare bufasha abashinzwe gutanga inguzanyo kuzisesengura. Ubwo buryo bwajya bwihutisha itangwa ry’inguzanyo batiriwe bareba buri mpapuro abazaka bazanye ahubwo ayo makuru akajya ahurizwa hamwe agahita asesengurwa bagafata umwanzuro vuba.”

Habineza Jean Baptiste na we wasoje amasomo muri Data Science yavuze ko impamyabumenyi ya Master’s mu Mibare ari ikintu gikomeye agendeye ku uko abantu bayifata ariko n’icyo yiteguye kuyikoresha muri rusange.

Ati “Ku isoko ry’umurimo nizeye ko muvuye mu Mibare gusa nkomereza muri ‘programming’ kugira ngo tuzavemo abo igihugu cyifuza. Niteguye kujya gukora mu bushakashatsi bushingiye ku mibare haba muri ‘programming’ na ‘software’ mu bigo.”

Uwo munyeshuri kandi yaboneyeho gutinyura abantu imibare avuga ko yigika kandi ari ikintu gikenewe cyane by’umwihariko muri iyi si y’Ikoranabuhanga.

Lucas Marija Razafimanantsoa wo muri Madagascar yavuze ko yujuje imyaka itanu yiga Imibare nk’Ishami kandi ko yiteguye kujya gukoresha ubumenyi afite mu mibare mu gihugu cye.

Ikindi ni uko mu Rwanda hamubereye ahantu heza kuhigira ku buryo yishimiye ayo mahitamo yakoze mu bindi bihugu bya Afurika.

Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Sam Yala, yabwiye abo bari abanyeshuri ko icyo basoje ari guhabwa ubumenyi ariko ko icyo bagomba gukorera Umugabane wa Afurika ari bwo gitangiye.

Ati “Uyu munsi unagaragaza imyitwarire myiza mwagize, ukwihangana no gutera imbere mugamije kuzamura impano z’Abanyafurika. Ubu mugiye kugira uruhare rugaragara mu kuzamura uyu mugabane n’Isi muri rusange.”

Prof. Yala yongeyeho ko uburyo bakoreshaga mu gusesengura Imibare mu ishuri bakabona ibisubizo ari bwo bushimangira ubushobozi bazaba bafite ku isoko ry’umurimo mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari.

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yabwiye abagiye ku isoko ry’umurimo ko Imibare itakiri isomo risanzwe ahubwo ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ikoranabuhanga kandi ko ari cyo bitezweho gukora.

Umuyobozi wa AIMS Rwanda, Prof. Sam Yala, yabwiye abo bari abanyeshuri ko icyo basoje ari guhabwa ubumenyi ariko ko icyo bagomba gukorera Umugabane wa Afurika ari bwo gitangiye
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Gatabazi Pascal, yabwiye abagiye ku isoko ry’umurimo ko Imibare itakiri isomo risanzwe ahubwo ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ikoranabuhan
Lucas Marija Razafimanantsoa wo muri Madagascar yavuze ko yujuje imyaka itanu yiga Imibare nk’Ishami kandi ko yiteguye kujya gukoresha ubumenyi afite mu mibare mu gihugu cye
Abahagarariye abanyeshuri barangije muri AIMS Rwanda bahaye bagenzi babo ikaze ku isoko ry'umurimo
Abahawe impamyabumenyi muri AIMS Rwanda bari banaherekejwe n'imiryango yabo
Pearl Kuuridong wo muri Ghana wahize abandi bakobwa mu manota meza yahembwe
Impamyabumenyi zatanzwe ni iz'icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages