Gahunda yo gukusanya Abanyarwandakazi bagize impinduka izageza italiki 7 Werurwe 2015, umunsi ubanziriza uzizihizwaho uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abagore muri uyu mwaka.
Airtel irakangurira buri wese ubibashije kwandika inkuru mpamo y’umugore yaba azi wagize impinduka mu muryango Nyrwanda binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze bikagirira akamaro abandi, akayohereza.
Inkuru igomba kuba itarengeje amagambo 300 kandi itangizwa n’ndamushyigikiye Ndamushyigikiye kubera ko… ( I’m going ALL IN FOR HER because…)
Abazitabira iki gikorwa barashishikarizwa kujya bandika byinshi ku imishnga y’uwo bazaba banditseho cyangwa imbaraga ashyira mu gutegura ejo hazaza, bagashyiraho ifoto ye ndetse n’ibikorwa cyangwa ubufasha yaba yaratanze; kwerekana aho yaba yarabashije kumurika ibikorwa bye byaba ari akarusho.
Inkuru izasuzumwa hanyuma ishyirwe ku nkuta za Airtel za Facebook na twitter. Ifoto y’inkuru izakundwa na benshi ndetse bakayisangiza n’abandi haba kuri Twitter ndetse na Facebook nyirayo ni we uzegukana ibihembo, Airtel ikaba izatera inkunga batatu ba mbere bafite imishinga ikunzwe.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar ati ”Abagore bahora ari aba mbere mu bashobora guhindura Umuryango Nyarwanda. Turifuza kwifatanya na bo mu kwizihiza umunsi wabo twifashishije iyi gahunda, kandi tunatera inkunga imishinga yabo twifashishije gahunda y’abakozi bacu y’abakorerabushake ndetse n’izindi gahunda zirambye.”
Yakomeje agira ati “Airtel Rwanda yemera ko abagore bafite agaciro gakomeye mu muryango nyarwanda. Ibi ni ukubashimira ibyo bageze, kubashimira kuba ari abagore, guha icyubahiro umutima wabo udafitwe na buri wese.”
Inkuru yawe ishyigikira umugore wabonye nk’ictitegererezo wayohereza kuri [email protected] cyangwa ukayishyira ku rukuta rwa Facebook rwa Airtel. Abazitabira igikorwa cyo kwandika inkuru barashishikarizwa kandi gukoresha Htag #Kuberawe…/#Becauseofher… kuri Facebook na Twitter.



















TANGA IGITEKEREZO