00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda na Imbuto Foundation barihiye abanyeshuri 20 amafaranga y’ishuri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 June 2015 saa 11:51
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda ku bufatanye n’Imbuto Foundation, yishyuriye amafaranga y’ishuri abanyeshuri 20 biga mu kigo Kinazi Technical secondary school riherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho babatangiye angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 6.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena nib wo iyo sosiyete Airtel yishyuriye aba banyeshuri 20 amafaranga y’umwaka angana n’amadolari 300 kuri buri umwe.

Iki gikorwa cyo kurihira aba banyeshuri amafaranga y’ishuri, Airtel ikaba yaragiteguye guhera muri muri Werurwe ubwo yakoraga ubukangurambaga isaba abanyarwanda bose guhitamo umugore babona wagiriye akamaro Abanyarwanda, bagahitamo Madamu Jeanette Kagame bashingiye ku bikorwa by’umuryango Imbuto Foundation.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda n'uwa Imbuto Foundation basinya sheki y'ikimenyetso

Denise Umunyana, Denise Umunyana ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Airtel Rwanda yagize ati “Muri abo bategarugori Batatu abanyarwanda bahisemo hajemo na Madamu Jeanette Kagame kubera ibikorwa byo kurihira abana batishoboye by’Umuryango Imbuto Foundation ukora”.

Yakomeje avuga ko Airtel Rwanda yahisemo gufatanya n’Imbuto Foundation irihira abana 20 amafaranga y’ishuri bitewe n’uko no mu nshingano zayo harimo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda n’uburezi muri rusange.

Dr. Tumusabe Marie Claire umuyobozi wa Kinazi Technical secondary school, yashimye iyo nkunga ndetse anemeza ko izatuma abo bana batanga umusaruro ugaragara bitewe n’uko baziga badahuzagurika ngo barabirukana.
Mu kurihira aba banyeshuri amafaranga y’Ishuri y’Umwaka wose ikaba yaragendeye ku byo Imbuto Foundation ikurikiza kuko yarihiye abafite amanota ari hejuru ya 70% kandi bavuka mu miryango itishoboye.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages