Aya mahugurwa yatanzwe ubwo abo banyeshuri basuraga icyicaro gikuru cya sosiyete y’itumanaho ya Airtel, n’imwe mu minara y’iyi sosiyete mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar, ubumenyi bahabwa mu ishuri babufatanyije no gushyira mu bikorwa, byagirira akamaro gakomeye abazaba basoza amasomo, cyane ko ari na bo mbaraga z’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Teddy Bhullar yongeyeho ati “Twizeye ko uruzinduko wakoreye aha n’amahugurwa muhaboneye, bigiye kwagura inzira mu myumvire ku ikoranabuhanga mu itumanaho. Umuryango wa Airtel na wo wishimiye kuba sosiyete y’amahitamo yanyu mu kubafasha muri aya mahugurwa.”
Mu izina ry’abanyeshuri, umwalimu akaba n’ushinzwe tekiniki ku mbuga za internet, Kudan Kumar, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba ibyo abanyeshuri bigaga mu ishuri, bafashijwe no kubibona n’amaso kandi bakanabishyira mu bikorwa, yongeraho ko bizabafasha mu gucengerwa na byo.
Aya mahugurwa aje akurikira andi sosiyete ya Airtel yahaye abanyeshuli ba IPRC bo mu Majyepfo, bahuguwe ku byerekeranye n’iminara n’amarezo (reseaux) ndetse n’ikopranabuhanmga mu itumanaho (Information Technology).



















TANGA IGITEKEREZO