Rotary Club ya Kigali yateguye ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimira ibyo yagezeho, ndetse no gutangaza ibyo iteganya gukora. Uyu muryango umaze imyaka irenga 100 ushinzwe, ndetse ukaba umaze kugirira akamaro abantu batuye mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’abo mu tundi duce tw’u Rwanda.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi wa Rotary Club ya Kigali, Frédéric Auger, wagaragaje ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage b’aho ikorera. Airtel Rwanda ni imwe muri sosiyete z’imena zateye inkunga iki gikorwa itanga ibihembo bya internet ya 4G y’ukwezi, ndetse n’impano kuri bamwe batsinze muri tombola.
Muri ibyo birori, Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Michael Adjei, yagize ati “Mu myaka irenga 100 ishinzwe, Rotary Club yagiye igira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage mu bice bitandukanye by’Isi. Mu myaka ishize, u Rwanda narwo rwungukiye byinshi muri uyu muryango, ikaba ari yo mpamvu Airtel Rwanda yahisemo gufatanya na Rotary mu guteza imbere abaturage bo mu bihugu dukoreramo.
Yakomeje agira ati “Kuri uyu mugoroba, twongeye gushimangira umubano wacu tugira uruhare muri Rotary binyuze mu bihembo bya tombola.
Airtel ikomeje guteza imbere abaturage mu bice bitandukanye by’Isi. Mu minsi ishize, mu Rwanda yatangije igikorwa cyitwa ‘14 Days of Love’ cyangwa se ‘Iminsi 14 y’urukundo’ aho Airtel yatangaga nk’impano ibikoresho nkenerwa ku bantu, ndetse n’ibigo bitandukanye kugira ngo bibafashe mu kubaka umuryango uboneye.



















TANGA IGITEKEREZO