00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yashyizeho komite ishinzwe ibikorwa by’imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 February 2015 saa 07:26
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yashyizeho komite igizwe n’abantu batatu (3), ishinzwe ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage(Corporate Social Responsibility).
Tariki ya 23 Gashyantare 2015 sosiyete Airtel Rwanda yashyizeho komite igizwe n’abantu 3mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bizibanda mu nzego eshatu, ari zo ubuzima, uburezi ndetse n’iterambere mu rubyiruko, zikaba zaratoranyijwe nyuma yo gukora ubushashatsi, bukagaragaza ko ari zo zirimo icyuho gikomeye (…)

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yashyizeho komite igizwe n’abantu batatu (3), ishinzwe ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage(Corporate Social Responsibility).

Tariki ya 23 Gashyantare 2015 sosiyete Airtel Rwanda yashyizeho komite igizwe n’abantu 3mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bizibanda mu nzego eshatu, ari zo ubuzima, uburezi ndetse n’iterambere mu rubyiruko, zikaba zaratoranyijwe nyuma yo gukora ubushashatsi, bukagaragaza ko ari zo zirimo icyuho gikomeye haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Kuva ibumoso ujya iburyo: Tano Oware ushinzwe imari muri Airtel Rwanda, Rugege, Balikungerim Bhullar Umuyobozi mukuru na Umunyana

Iyo komite yashyizweho ifite inshingano zo kugaragaza imishinga yo gukorwa muri izo nzego, maze iyo mishinga ihite iterwa inkunga na Airtel Rwanda, cyangwa n’abandi bafatanyabikorwa ba yo.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar avuga ku ishyirwaho ry’iyo komite yagize ati “Iyi ni intambwe nziza mu rwego rwo kugira icyo tumarira abaturage mu gihugu, kandi na sosiyete zikora nkatwe na zo zitekereza uburyo bwo kuzamura ubuzima bw’abaturage aho ziba zikorera. Gushyiraho iyi komite ni intambwe duteye yo kuzamura ubuzima bw’abaturage.”

Yongeyeho ati “Akamaro k’ibigo bikora ubucuruzi kavugwaho byinshi. Nka Airtel dusobanukiwe n’uburyo ari ingenzi gukemura ibibazo by’abaturage, kuko badahari ntabwo ubucuruzi bwacu bwagenda neza. Guteza imbere urwego rw’ubuzima n’uburezi ni inkingi tuzibandaho, ariko na none urubyiruko rugomba kwitabwaho mu iterambere rirambye haba mu Rwanda no muri Afurika.”

Mary Balikungeri ashyikirizwa ibaruwa imuhesha ububasha mu nshingano ze muri Airtel Rwanda

Abashyizwe mu myanya yo kugenzura ibikorwa bifitiye abaturage akamaro bikorwa na Airtel ni Dr. Nkurunziza Joseph umuganga, akaba n’umuyobozi w’Ikigo HDI (Never Again and Health Development Initiative).

Undi ni Madamu Balikungeri Mary umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore ku rwego rw’Igihugu (Rwanda Women Network) akaba yita cyane ku buzima no ku burenganzira bw’abagore ndetse na Rugege Elizabeth wita ku bidukikije cyane cyane mu mashuri ya Leta.

Iyi komite izaba irimo n’umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar, Tano Oware umuyobozi ushinzwe imari muri iyo sosiyete ndetse n’umuyobozi uhinzwe gutanga amakuru muri Airtel bafashijwe n’ushinzwe ibikorwa bifitiye akamaro abaturage (CSR) Umunyana Denise.

Elizabeth Rugege ashyikirizwa n'umuyobozi wa Airtel Rwanda, ibaruwa imuha ububasha

Airtel ibaye iya mbere mu bigo byigenga ishyizeho abagore mu buyobozi bwo gukurikirana ibikorwa bifitiye abaturage akamaro hagamijwe guhindura imibereho myiza yabo mu gihugu.

Airtel ni sosiyete y’itumanaho ikorera mu bihugu 20 ku mugabane wa Afurika na Asia ikaba ifite icyicaro mu Buhinde. Ikaba iri ku rwego rwa kane ku isi muri Sosiyete zifite abakiriya benshi.

Airtel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages