00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yatanze amafaranga miliyoni 2,5 nk’inkunga yo kubakira incike amacumbi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 May 2015 saa 06:42
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yatanze miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000Frws) mu mushinga wo kubakira amacumbi 30 abagizwe incike na jenoside, inzu imwe muri buri Karere.

Mu gukomeza gufata mu mugongo inshike za jenoside zifashwa kubona aho kuba, Airetel Rwanda yahaye miliyoni ebyiri Umuryango Unity Club ugizwe n’abagore b’abagize guverinoma n’abigeze kuba muri iyo myanya, uwo muryango ukaba warashinzwe mu 1996 ugamije gukora ubuvugizi ku mfubyi n’abapfakazi ngo babone imibereho myiza.

Miliyoni ebyiri n'igice zatanzwe na Airtel

Ubwo bashyikirizwaga sheki ku cyicaro gikuru cya Airtel i Remera, Iyamuremye Regine umwe mu bagize Unity Club yatangaje ko ayo mafaranga azashyirwa mu kubakira inshike cyane cyane abakuze kurenza abandi.

Yagize ati “AVEGA Agahozo ari na yo yatangije umushinga wo kubaka amazu 30 muri buri Karere aho buri mupfakazi wasigaye atagira umwana ndetse hakaba hari n’abana baba mu bwigunge, izakoresha aya mafaranga mu kububakira amacumbi.”

Iyamuremye yashimiye Airtel Rwanda kubera ko ubufasha bwayo buzagira uruhare rukomeye mu kubaka ayo macumbi y’abarokotse jenoside.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar ubwo yashykirizaga sheki abagize Unit Club na AVEGA Agahozo yabashimiye igitekerezo cyiza bagize cyo gufasha abarokotse jenoside kandi atangaza ko Airtel yishimiye kubatera inkunga.

Ubu bufasha Airtel ibutanze nyuma y’igihe gito isuye abapfakazi mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo ahitwa i Kayenzi ikabasigira ubufasha bw’ibiribwa, n’ibindi bikoresho by’isuku bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages