Imibare ya Polisi y’u Rwanda yerekana ko abantu bafite imyaka iri hagati ya 29 na 32 bakora impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 18% mu gihe abari hagati y’imyaka 33 kugeza kuri 37 bo bakora impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 20% ari nabo bazikora cyane kuruta abandi.

Iyi mibare yagaragarijwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’. Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Airtel Money giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo binyuze mu buryo bushya bwo gukora ubu bukangurambaga, aho polisi y’igihugu igenda isanga abantu aho bakorera.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu ku ya 28 Nyakanga 2023 cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ndetse n’ubuyobozi bwa Airtel hamwe n’abakozi b’iki kigo cy’itumanaho.

Mu biganiro ndetse n’inyigisho bahawe, bagaragarijwe iby’ingenzi umuntu utwaye ikinyabiziga agomba kwitaho kugira yirinde impanuka zishobora guterwa n’uburangare bw’utwaye.

Bimwe muri byo birimo kuba ufite ubushobozi bwo kumva neza amajwi, ubushobozi bwo kureba mu muhanda n’ibiwukikije, kuba byibuze amaboko yawe yombi akora neza ndetse no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyakurangaza mu gihe utwaye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh, yavuze ko yashimishijwe no kuba Polisi y’u Rwanda yahisemo kujya kubaganiriza bityo nk’ikigo gikomeye kandi giharanira iterambere n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bazakora uko bashoboye babinyujije mu bikorwa byabo nabo bakageza kure gahunda ya Gerayo Amahoro.

Ati "Icya mbere ni uko abakozi bose ba Airtel bagezwaho ubu bukangurambaga kuko hari n’abataje hano noneho ku kijyanye no gufasha polisi kugeza ubu butumwa kure hashoboka tuzifashisha imbuga nkoranyambaga zacu ndetse n’ibindi bikorwa dusanzwe tugira biharanira ko Umunyarwanda yatera imbere maze ubu butumwa tubusakaze kure hashoboka ku buryo buzagera kuri buri umwe."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko intego yabo atari ukuganiriza abantu benshi bahuriye hamwe gusa, ahubwo bafite n’uburyo bwo gusanga abantu aho bakorera kugira ngo hatazagira umuntu ucikanwa ubu butumwa ntibumugereho.

Ati "Iyi gahunda irakomeza ariko noneho mu isura nshya kuko uretse gusanga abantu bateraniye ahantu ari benshi nko muri za gare n’ahandi ubu ikigezweho ni ukubasanga aho bakorera ni muri urwo rwego twaje muri Airtel. Ikigamijwe ni ukugira ngo aho tutazahurira n’abantu benshi tubasange aho bakorera kugira ngo ejo ni hagira uhagarikwa na polisi kuko atubahirije amategeko y’umuhanda atazavuga ko iyi gahunda atayizi mu byukuri rero turashaka ko buri wese amenya iyi gahunda."

Yakomeje avuga ko iyo bigeze ku mutekano wo mu muhanda ntacyo gukerensa kiba kirimo kuko aba ari ukurengera ubuzima bw’abantu cyangwa se gukumira ko hari abagerwaho n’ingaruka z’impanuka.

Imibare igaragaza ko ku Isi yose buri mwaka byibuze impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abasaga miliyoni 1.3. Muri Afurika byibuze mu bantu ibihumbi 100, abagera kuri 28 bicwa n’impanuka mu gihe mu Rwanda hapfa abantu 5.2 ku mwaka mu bantu ibihumbi 100.

Abakozi ba Airtel, bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko n’ubwo muri bo hari abatunze imodoka ariko bagize ibintu bishya batari bazi bungukira mu biganiro bagize ndetse biyemeza kwitwararika kugira ngo ubuzima bwa benshi burusheho kurengerwa.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko hakwiriye uruhare rwa buri wese yaba umunyamaguru, umunyonzi, umumotari ndetse n’umushoferi kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe ndetse n’ibibazo biterwa nazo birandurwe burundu.

Abakozi ba Airtel Rwanda beretwe uruhare rwabo mu kwirinda impanuka
Abakozi ba Airtel Rwanda beretwe uruhare rwabo mu kwirinda impanuka
Ibi biganiro byitabiriwe n'abakozi ba Airtel Rwanda batandukanye
Ibi biganiro byitabiriwe n'abakozi ba Airtel Rwanda batandukanye
CP John Bosco Kabera aganiriza aba bakozi ba Airtel Rwanda
CP John Bosco Kabera aganiriza aba bakozi ba Airtel Rwanda
Byagaragaraga ko bafite inyota yo kongera kwiyibutsa amategeko yo mu muhanda
Byagaragaraga ko bafite inyota yo kongera kwiyibutsa amategeko yo mu muhanda
Bamwe mu bakozi ba Airtel bagaragaje ko bishimiye kongera kwibutswa inshingano zabo mu gukumira impanuka
Bamwe mu bakozi ba Airtel bagaragaje ko bishimiye kongera kwibutswa inshingano zabo mu gukumira impanuka
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Airtel, Indrajeet Singh, yavuze ko biteguye gufatanya na polisi mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Airtel, Indrajeet Singh, yavuze ko biteguye gufatanya na polisi mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka
Hifashishijwe amashusho mu gubasobanurira abakozi ba Airtel Rwanda byinshi bibera mu muhanda
Hifashishijwe amashusho mu gubasobanurira abakozi ba Airtel Rwanda byinshi bibera mu muhanda
Abayobozi ba Airtel Rwanda bemeye umusanzu mu kugeza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro kure
Abayobozi ba Airtel Rwanda bemeye umusanzu mu kugeza ubutumwa bwa Gerayo Amahoro kure