Ubwo bakiraga ibi bikoresho bahawe na Airtel ku wa 13 Gicurasi 2015, Umuyobozi wa Isano, Gatesi Françine yavuze ko bizabafasha kongera umusaruro.
Yagize ati “Izi mashini zidoda zizadufasha kongera umusaruro wacu ndetse tuzabasha kugurisha byinshi kurushaho bityo twongere amafaranga twinjizaga.”
Yongeyeho ko mudasobwa izabasha kumenyekanisha ibikorwa byabo mu banyarwanda ndetse no ku isi hose, ibintu yemeza ko babyifuje kuva kera ariko ntibabigereho.
Uwari uhagarariye Airtel ku rwego rwa Afurika, Christophe Soulet, yavuze ko Airtel izahora yiteguye gutanga inkunga kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza kandi ko itewe ishema no gukomeza guteza imbere urubyiruko mu ngeri zose.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Teddy Bhullar nawe yashimangiye intego ya Airtel yo gukomeza gufasha urubyiruko rw’u Rwanda agira ati “Binyuze muri izi mpano, twizeye kugaragaraza itandukaniro mu buzima bwabazakiriye.”
Yongeyeho ko Airtel izakomeza gushakisha amakoperative y’urubyiruko akenewe gufashwa no kongererwa ubushobozi.
Koperative Isano yashinzwe mu mwaka wa 2013 na Mudahana Celine afite intego yo gushakira imibereho myiza urubyiruko n’ababyeyi bagezweho n’ingaruka za SIDA. Ubu igizwe n’ababyeyi bakiri bato bakora amafurali, ibikapu ndetse n’ibindi byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO