00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yiyemeje kugira akataraboneka igitaramo cya Stromae i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 June 2015 saa 03:58
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda nk’umuterankunga mukuru w’igitaramo cyiswe Mega Concert cyateguwe na Positive Production kizanagaragaramo umuhanzi Stromae utuye mu Bubiligi yatangaje ko kizaba akataraboneka i Kigali.

Ubwo azaba yitabira igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 20 Kamena 2015 kuri Sitade Amahoro kizaba, ni na yo nshuro ya mbere umuhanzi Stromae azaba akandagiye ku buta bw’u Rwanda.

Clementine Nyampinga, Umukozi ushinzwe Itumanaho n’iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, yabwiye Itangazamakuru ko bishimiye gutera inkunga igitaramo cya Stromae wagaragaje ko aterwa ishema no kuba afite inkomoko mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Airtel Ntizahwema gushyigikira ibikorwa bihuriza hamwe urubyiruko nk’imyidagaduro n’ibitaramo.”

Clementine Nyampinga, Umukozi ushinzwe Itumanaho n’iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda

Airtel izatanga amatike y’ubuntu ku bazashobora gushyira amafoto n’amashusho agaragaza Stromae ku mbuga nkoranyambaga aho ababyifuza bashishikarizwa kubikora bongera amahirwe yo gutsindira amatike y’ubuntu.

Umukozi wa Positive Production, Kanobana Judo yashimiye Airtel igikorwa cyo gushyigikira igitaramo avuga ko ari ibintu byiza kubona amasosiyete y’igenga ashyira ingufu mu gushyigikira imyidagaduro mu Rwanda.

Positive Production yatangaje ko Stromae azamara iminsi ibiri mu Rwanda mbere y’igitaramo, ibiciro by’amatike bikaba ari amafaranga y’u Rwanda 2,000 ndetse n’10,000 hakaba na 30,000 mu myanya y’icyubahiro.

Paul Van Haver wamenyekanye ku izina rya Stromae yavutse tariki ya 12 Werurwe 1985 mu Mujyi wa Laeken i Brussels akaba umuhanzi w’Umubiligi uririmba unandika indirimbo.

Stromae yamenyekanye mu ndirimbo ye “Alors on danse” yanagiye ifata umwanya wa mbere mu bihugu byinshi by’i Burayi, mu 2013 umuzingo w’indirimbo (album) we yise “Racine Carrée” wacurujwe kurusha indi yose i Burayi.

Nyina wa Stromae ni Umubiligikazi, Ise akaba Umunyarwanda, bakaba baratandukanye akiri uruhinja, Ise aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages