Guhera ku rubyiruko rukiri mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza n’amashuri makuru ndetse n’abatiga, umubare w’inda zitateganyijwe mu rubyiruko ugenda wiyongera.
Ibi byatera umuntu kwibaza niba bamwe mu rubyiruko bajya batekereza ibirebana no kwikingira cyangwa kuringaniza imbyaro igihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina dore ko babikora basa n’abiba kuko batabyemerewe.
Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Huye bavuga ko kuba hari abadakoresha agakingirizo babiterwa no kugira isoni zo kujya kukagura ariko iyo hagize uterwa inda iramutamaza, dore ko hari n’abagerageza kuzikuramo bikabatera ingaruka zirimo no kubihanirwa n’amategeko.
Abasore bavuga ko bagira isoni zo kujya kugura agakingirizo rimwe na rimwe bakitabaza gutuma abana bato, naho abakobwa bavuga ko haba ubwo bagiye kwa muganga kuboneza urubyaro bakagorwa n’uko batumwa abagabo babo.
Umusore w’imyaka 27 waganiriye na IGIHE yagize ati “Iyo ari mu gace karimo abantu bakuzi ureaba nk’umwana muto ukamugurira nk’irindazi akajya kukakuzanira (agakingirizo), naho iyo uri ahantu batakuzi uragenda ukavugisha ukuri uti ‘mumpe agakingirizo’. Ahantu bakuzi babonye ugiye kukagura bavuga ngo uri umusambanyi”.
Umukobwa w’imyaka 24 nawe waganiriye na IGIHE yagize ati “Ibishuko duhura nabyo kenshi ku buryo umuntu niyo nda wayitwara, ariko ikibazo gihari ni uko iyo umuntu agiye kwa muganga kwiteza urushinge (kuboneza urubyaro) bamutuma ngo nanjye kuzana umugabo we kandi ntaho yamukura. Naho ibyo kugura agakingirizo numva ari umuhungu ugomba kukagura, none se nkanjye w’umukobwa nakagura ngo ngakoreshe iki? Ubwo hagize ukambonana yagira ngo iki? Ntako nagura rwose”.
Nyamara muri Butiki, farumasi n’ahandi hakorerwa ubucuruzi haboneka udukingirizo ku bwinshi, ku buryo ntawakwitwaza ko yagashatse akakabura.
Lucie Mukeshimana, umukozi uhagarariye ishyirahamwe Nyarwanda ryita ku mibereho y’umuryango, Association Rwandaise pour le Bien-Etre Familial (ARBEF) ishami rya Huye, avuga ko urubyiruko rukunze kugira isoni zo kwirinda ingaruka zituruka ku mibonano mpuzabitsina, nyamara ugasanga bimenyekanye batewe inda cyangwa bahuye n’ibindi bibazo.
Mukeshimana ati “Urubyiruko ruritinya, hano kuri ARBEF dukunze kubona abaza gufata ibinini (Pilule d’urgence) mbere y’amasaha 72 bakeka ko basamye kuko baba bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bafite ubwoba ko batewe inda.
Akomeza agira inama urubyiruko yo kureka gutinya amaso y’abantu ahubwo bakazirikana ubuzima bwabo birinda ingaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ati “Umuti twatanga ni uko twakangurira urubyiruko gutsinda isoni, niba atinyuka gukora imibonano mpuzabitsina yanagombye gutinyuka kugana ahobamuha uburyo bumurinda gutera inda cyangwa gusama inda itateganyijwe, bajye baza hano tubagire inama”.
Muri Kamena 2017, imibare ya Minisiteri y’Uuburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yagaragaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateganijwe, bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.
Ubushakashatsi kandi bwashyizwe ahagaragara n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO),mu mwaka wa 2016, bwerekanye ko nibura 51% by’abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko batewe inda n’abantu bakuru, ariko 99% by’ababateye inda bakaba batarashyikirijwe ubutabera.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 hirya no hino mu gihugu, byagaragayeko 49% by’abatwaye inda aribo gusa biyemereye ko bazitewe n’urungano rwabo. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abenshi muri abo bana batwara inda, ahanini babiterwa no kuba ababyeyi babo batabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, kuba baba bashaka imibereho bakagwa mu bishuko, gufatwa ku ngufu n’ibindi.
Mu nteko rusange ngarukamwaka yahuje abahagarariye urubyiruko ku mu Karere ka Huye, bagaragaje ko mu byo bashyize imbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 harimo kugabanya no gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu.



















TANGA IGITEKEREZO