Mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 20, usanzwe wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga, waranzwe n’akarasisi k’abasirikare n’abapolisi, ariko ku nshuro ya mbere hajemo n’akarasisi k’abamugariye ku rugamba.
Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byayobowe na Perezida Paul Kagame, byitabiriwe n’Abanyarwanda benshi, ku buryo Sitade Amahoro yari yuzuye mu myanya yayo yose.
Byari bisanzwe bimenyerewe ko akarasisi mu birori bitandukanye, cyane cyane ibyo kwizihiza umunsi wo kwibohora, gakorwa n’ Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu. Kwiyereka kw’ abamugariye ku rugamba by’umwihariko, byashimishije abitabiriye ibirori.
Abamugariye ku rugamba bagaragaye mu karasisi bicya mu magare y’abafite ubumuga, bambaye impuzankano y’ igisirikare cy’u Rwanda, basunikwa na bagenzi babo b’abasirikare, bagendaga ku njyana rusange y’akarasisi. Ubwo isibo ry’abamugariye ku rugamba ryatangiraga kwiyereka, abitabiriye ibirori bazamuye amajwi ari benshi kubera amarangamutima, ndetse bamwe banyuzamo bararira.
Abacungagereza nabo ku nshuro ya mbere bagaragaye mu karasisi k’ibirori byo kwibohora ku nshuro ya 20. Ibi bisobanuye byinshi, birimo kuba uru rwego kuri ubu ruyobowe na Gen. Maj. Paul Rwarakabije, rugenda rurushaho kuba urw’umwuga.
Nyuma y’akarasisi kamenyerewe aho amasibo aba ayobowe n’ijwi riranguruye, hakurikiyeho akarasisi kakozwe bucece, aho amasibo yagendaga yicamo imirwi, abasirikare banyuranyuranamo kuri gahunda, nyuma bakongera bagahura; byashushanyaga uburyo abasirikare bajya boherezwa mu kazi k’umutekano bari mu matsinda, bakabikora mu mutuzo, ahantu hatandukanye kandi kuri gahunda.
Akarasisi k’ibirori byo kwibohora kagaragayemo kandi umubare munini w’abagore, aho ibi bigaragaza ko u Rwanda rutera imbere mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburenganire mu nzego zose, n’iz’umutekano zidasigaye inyuma, n’ubwo abenshi bakunda gufata iyi mirimo nk’aho igenewe abagabo gusa.
Ibirori byagarayemo abashyitsi benshi barimo abakuru b’ibihugu bitandukanye nka Perezida Yoweli Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo. Hagaragaye kandi umufasha wa Nyakwigendera Mwalimu Julius Nyelele, washimiwe cyane kwitabira ibirori, cyane cyane ko umugabo we afatwa nk’imwe mu ntwari za Afurika, aho ibitekerezo bye byagize uruhare runini mu bwigenge bw’ibihugu bya Afurika.
Abandi bitabiriye barimo bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga zitandukanye zaberaga mu Rwanda, nk’Inama Mpuzamahanga y’Abagore bari mu nteko zishinga amategeko n’Inama Mpuzamahanga yiga kuri demukarasi, n’abandi.
Ibi birori byitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’amatsinda y’abahagarariye amashyaka ya politiki yaturutse mu bindi bihugu.
Abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Tonzi, Mariya Yohani n’itsinda ry’abana bato, baririmbye indirimbo yiganjemo ubutumwa bujyanye n’umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20.
Ibi birori byakurikiranywe n’abanyamakuru baturutse imihanda yose, aho bamwe, cyane cyane abakorera televiziyo, bahitishaga ibirori imbonankubone, bigakurikirwa n’abaturage bo mu bihugu byabo.
Reba uko ibirori byose byagenze
Kanda urebe andi mafoto menshi y’ibi birori byo Kwibohora20
Foto: Faustin Nkurunziza



















TANGA IGITEKEREZO