00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Bugesera karanengwa isuku nke mu bana

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 31 July 2014 saa 10:35
Yasuwe :

Ubwo yari mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanenze isuku idahagije igirirwa abana, asaba ubuyobozi guhagurukira icyo kibazo.
Ibi yabitangarije mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2014, wabereye mu Kagali ka Rukurazo, ahari hateraniye abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye nk’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ Ingabo na Polisi bakorera mu Karere ka Bugesera hamwe n’abanyamuryango ba “Peace (…)

Ubwo yari mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yanenze isuku idahagije igirirwa abana, asaba ubuyobozi guhagurukira icyo kibazo.

Ibi yabitangarije mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2014, wabereye mu Kagali ka Rukurazo, ahari hateraniye abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye nk’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’ Ingabo na Polisi bakorera mu Karere ka Bugesera hamwe n’abanyamuryango ba “Peace Plan Rwanda” yari yatashye amazu 18 afite agaciro ka miliyoni 25 yubakiye abasigajwe inyuma n’amateka.

Nyuma yo gushimira iterambere akarere kagezeho, Vincent Munyeshyaka yagize n’icyo abanenga.

Ati “Amazu arimo kugaragara neza, abaturage muri rusange isuku irahari, ariko turabona hari aho mugomba kuvugurura, isuku mu bana, iyo umuntu anyujijemo amaso ntabwo abona ko byari byagera ku 100%, icyo kibazo nacyo mucyiteho mukirebe. Ntimugire ngo ni ukubashyira hanze, ahubwo ni ukuganira kubera ko iyo tubonye ikibazo tugomba kukivuga, kuko iyo kivuzwe nibwo gikemuka".

Akomeza agira ati "Mugerageze mushyire ingufu mu isuku y’abana, bajye baza mu minsi mikuru nk’aha ngaha basa neza kandi n’ubuzima bwabo mukomeze mububungabunge.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musenyi baganiriye na IGIHE bavuze ko isuku idahagije mu bana iterwa n’ubukene, abandi bakavuga ko ari ikibazo cy’amazi.

Mu tugari twa Bihari na Gatanga mu Murenge wa Mayange, hagaragara abana barwaye amavunja, inzara z’amano n’intoki zagiye zivamo abaturage n’ubuyobozi bakavuga ko abo ari abapagasi n’abasuhuke.

Tariki ya 20 Gashyantare 2014 ubwo hatangizwaga amarushanwa yiswe "Andika Rwanda” ku kigo cy’amashuri abanza cya Rugarama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bihari mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, Ngarambe Richard, yatangarije IGIHE ko abana barwaye amavunja ari abimukira.

Ati "Maze imyaka irenga itanu nkorera muri kano kagari, nta kibazo cy’abana barwaye amavunja dukunda kugira. Ariko birashoboka hano duturiye umupaka, hari abantu bava I Burundi, baje gupagasa ubwo nibo mwabonye barwaye amavunja. Nta mwana wacu urwaye amavunja”.

Ngarambe akomeza avuga ko bishoboka ko abo bana bashobora gutera abandi amavunja.

Ati "Ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza, abo bana bashobora gusiga abacu amavunja. Tuzagerageza kubegera, imvunja zirakira ni umwanda tugomba rero kubegera tukabagira inama, byaba na ngombwa tugashyiraho ingufu zidasazwe. Kuko abaturage bacu, twabatoje kwambara ikweto."

Twabibutsa ko tariki ya 13 Kamena 2014 mu mu Kagari ka Batima mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera hasorejwe ukwezi kwahariwe umuryango muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abagize umuryango kurya indyo yuzuye no kugira isuku mu muryango.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages