00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Gasabo kahinduranyije ba Gitifu b’Imirenge

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 13 January 2015 saa 10:51
Yasuwe :

Akarere ka Gasabo kahinduranyije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bamwe bakurwa aho bayoboraga bajyanwa ahandi.
Nyuma y’igihe gito Akarere ka Gasabo kabonye umuyobozi mushya, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2015, Inama Njyanama yahinduranyije bamwe mu banyanyamabanga Nshingwabikjorwa b’imirenge, bakurwa aho bari basanzwe bayobora bajyanwa ahandi. Dore abayobozi bashya ba buri Murenge:
1. Gatsata: Urujeni Gerturde (Gitifu w’agateganyo)
2. Jali: Mapambano Nyiridandi (…)

Akarere ka Gasabo kahinduranyije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bamwe bakurwa aho bayoboraga bajyanwa ahandi.

Nyuma y’igihe gito Akarere ka Gasabo kabonye umuyobozi mushya, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2015, Inama Njyanama yahinduranyije bamwe mu banyanyamabanga Nshingwabikjorwa b’imirenge, bakurwa aho bari basanzwe bayobora bajyanwa ahandi.

Dore abayobozi bashya ba buri Murenge:

1. Gatsata: Urujeni Gerturde (Gitifu w’agateganyo)

2. Jali: Mapambano Nyiridandi

3. Jabana: Kalisa Jean Sauveur

4. Nduba: Barigye Peter

5. Rutunga: Kimenyi Burakari

6. Gikomero: Shema Jonas

7. Bumbogo: Nduwayezu Alfred

8. Rusororo: Ntaganzwa Jean Marie Vianney

9. Ndera: (Nta muyobozi uhari)

10. Kimironko: Karamuzi Godfrey

11. Remera: Nsabimana Vedaste

12. Kimihurura: Habimana Robert

13. Kacyiru: Murekatete Patricie

14. Gisozi: Niragire Théophile

15. Kinyinya: Kayihura Félix.

Murekatete Patricie, Gitifu wayoboraga Umurenge wa Gisozi, yahinduriwe ajyanwa kuyobora uwa Kacyiru

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, ngo agire icyo adutangariza kuri izo mpinduka, atubwira ko ari mu nama, nirangira araza kudusobanurira.

Mu mpinduka zakozwe Umurenge wa Gatsata ntiwahawe Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ahubwo wagumanye uw’agateganyo wari uhasanzwe, nyamara hari serivisi adafitiye ububasha bwo guha abaturage, nko Gusezeranya no kurangiza Imanza. Amaze amezi agera ku munani akora nka Gitifu w’Agateganyo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages