00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Gasabo kahumurije abakangaranyijwe n’ihagarikwa ry’ibibanza

Yanditswe na

Williams

Kuya 20 January 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Nyuma y’aho akarere ka Gasabo gatagarije ko katangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka abantu babimaranye imyaka itatu ntacyo barakora, havuzwe byinshi ndetse bamwe barakangarana. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangaje ko abafite icyo kibazo ari bake cyane, kandi ko bizakorwa mu mucyo.
Rwamurangwa Stephen, Meya w’Akarere ka Gasabo yatangarije IGIHE ko iki cyemzo kitahubukiwe, ahubwo cyafashwe muri gahunda yo gukurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibi bisobanuye ko uwubaka wese (…)

Nyuma y’aho akarere ka Gasabo gatagarije ko katangiye kwaka ibyangombwa byo kubaka abantu babimaranye imyaka itatu ntacyo barakora, havuzwe byinshi ndetse bamwe barakangarana. Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yatangaje ko abafite icyo kibazo ari bake cyane, kandi ko bizakorwa mu mucyo.

Rwamurangwa Stephen, Meya w’Akarere ka Gasabo yatangarije IGIHE ko iki cyemzo kitahubukiwe, ahubwo cyafashwe muri gahunda yo gukurikiza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibi bisobanuye ko uwubaka wese agomba kubahiriza icyo gishushanyo, buri gikorwa kigashyirwa aho cyagenewe.

Meya Rwamurangwa avuga ko hari ibibanza byinshi byagiye bipfa ubusa, kubera ko hari ababiguraga bakabirekera aho, bakabiraza imyaka n’imyaka bagambiriye ko ngo agaciro k’ubutaka gakomeza kuzamuka, bakazabona kugurisha. Yavuze kandi ko hari n’abandi babyubatsemo nabi, ibidafite aho bihuriye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi, bityo guhagarika ibitarubakwa bikazarinda kongera kugwa muri ayo makosa kwa bamwe bubaka nabi.

Bimwe mu bibanza by'Akarere ka Gasabo

Ku kibazo cyo kumenya niba abahagarikiwe ibibanza babizi, Meya Rwamurangwa avuga ko babimenyeshejwe, kandi ko n’imyanzuro izafatwa nyuma yo kwiga neza dosiye ya buri wese bireba, bizoherezwa mu mirenge kugira ngo buri wese amenye amakuru nyayo y’uko ikibazo cye gihagaze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko irindi kosa babonye rikomeye ryabayeho ari ukuba hari ibibanza byatanzwe ndetse n’impusa zo kubaka bidafite aho bigaragara na hamwe mu bitabo by’Akarere, akavuga ko iyi gahunda izabafasha no gukosora icyo kibazo cyabayeho mbere.

Rwamurangwa Stephen, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo

Ku bijyanye no kubaka bundi bushya cyanwga se gusana, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo avuga ko ibyangombwa byo gusana bitangirwa ku mirenge, naho ibyo kubaka bigatangirwa ku karere. Ibi nabyo biri muri ghahunda y’Akarere ka Gasabo yo kurwanya akajagari mu miturire.

Meya Rwamuranmgwa Stephen atangaza kandi ko akarere lka Gasabo gafite gahunda y’icyumweru cy’ubutaka, aho abaturage bazasobanurirwa neza ibyo bakeneye kumenya ku itangwa ry’ubutaka, ihererekanyabutaka, n’ibindi bifitanye isano n’imiturire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages