Bivugwa ko Mukafilipo utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nyamugari Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, yari yarahawe icyangombwa kimwemerera gusana inzu acururizamo amakara, ariko ku wa 7 Werurwe 2014 isenywa bivuye ku itegeko ryaturutse mu buyobozi bw’Umurenge wa Gatsata.
Nyuma yo gusanga uyu muturage yararenganyijwe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwamwishyuye amafaranga miliyoni n’igice ahwanye n’ibyangijwe ku nyubako yari yanemejwe ko igomba gusanzwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata.
Ubuyobozi bw’akarere bwemeye ko hakozwe ikosa, bwemera kwishyura uyu muturage ibyangijwe bifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, ariko icyizere yahawe gihera mu kirere.
Nyuma yo gusenyera Mukafiripo, Kabanda Joseph wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yahagaritswe ku mirimo.
Uyu mugore arashimira Leta yamurenganuye ariko akanashimira cyane itangazamakuru ryahagurukiyee ikibazo cye kikaba kigeze ku ndunduro mu mucyo
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore yagize ati “ Ikibazo cyanjye nakigejeje ku bayobozi mu nzego zitandukanye. Abanyumvise bakankorera ubuvugizi bose ndabashimiye. Sinakwibagirwa no gushimira ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ikibazo cyanjye bakigize icyabo, ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha.”
Yakomeje avuga ko agiye kongera gusaba icyangombwa cyo gusana inzu acururizamo amakara, kuko icyo bari baramuhaye mbere cyarengeje igihe.
Emma-Marie Umurerwa



















TANGA IGITEKEREZO