Ni igikorwa cyabereye mu Kagali ka Kazirabonde, mu Murenge Ngamba ubwo hatangizwaga ubukanguramba bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira.

Ubuyobozi, ababyeyi n'inzego z'ubuzima bibutswaga ko abana bagomba kwitabwaho bagakura neza bityo bakazagirira igihugu akamaro.

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (2019/2020) bwagaragaje ko kugeza mu mpera za 2020, abana bagwingiye bari bageze kuri 33%.

Intara y’Amajyaruguru yihariye 41%, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo (33%) mu gihe Uburasirazuba ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.

Uturere dufite umubare munini w’abana bagwingiye turangajwe imbere na Ngororero bari ku kigero cya 51% mu gihe Kicukiro ariyo ifite bake mu gihugu na 11%.

Ababyeyi bitabiriye igikorwa bibukijwe ko ari ingenzi kuboneza urubyaro, kugira isuku aho batuye no ku mubiri by'umwihariko abana babo bakitabwaho igihe cyose.

Basabwe gutegura indyo yuzuye kandi bakagana amarerero iwabo mu Mudugudu.

Bahawe amagi, amata, ibirayi, indagara, isukari n’ibindi biribwa bifasha abana kuvanwa mu bibazo by’igwingira. Byatanzwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umbrella for Vulnerable.

Abatuye muri ako gace, buri wa Gatatu batekera hamwe indyo yuzuye, irimo imboga, indagara n’ibindi, ku buryo abana babo banahabwa igikoma giteguye neza.

Umubyeyi umwe yagize ati “Ntabwo tujya dusiba, ubona umwana wari mu mibereho mibi uko ugarutse gupimisha ugasanga yarisunitse. Ubona ko iki gikoni kitugirira neza. Abana basigaye inyuma barabafasha bakabaha amata, nabo ukabona ko batera imbere.”

Umukozi w’Akarere ka Kamonyi ushizwe gahunda Mbonezamikurire y’Abana bato, Ntakirutimana Japhet, yasobanuye mu batangije ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi nyuma yo kubona ko abagwingira bari kuzamuka.

Ati “Twabonaga umubare w’abana bari mu mirire mibi uri kugenda uzamuka aho ubu dufite abana 47 barimo 10 bari mu mutuku n’abandi bari 37 bari mu muhondo. Kugwingira kw’abana mu 2020 akarere kacu kari gafite abana 22,5% baragwingira, mu 2015 twari dufite 36,4%.”

Mu kurandura iyo mirire mibi, Akarere ka Kamonyi kashatse umufatanyabikorwa witwa Umbrella for Vulnerable atanga indyo yuzuye ifasha abana bagwingiye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yavuze ko uyu mufatanyabikorwa asanzwe afatanya n’akarere mu bikorwa binyuranye, aho bemeranyije kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababyeyi, igwingira rigakumirwa.

Ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu kuko babashije gutera inkunga izafasha mu bikorwa bitandukanye birimo gukomeza guhangana n’imirire mibi n’Igwingira.”

“Baduhaye ibiryo bizajya bitekerwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi kandi bazagenda bigishwa kugira ngo no mu ngo zabo bajye bategurira abana babo amafunguro ahamye biciye mu bikoni by’imidugudu”.

Amb. Sheihk Habimana Saleh washinze Umuryango Umbrella for Vulnerable, yavuze ko wiyemeje gufasha igihugu kugeza amazi n’amashanyarazi ku bayakeneye.

Ati “Gutanga amazi no kurwanya igwingira, bije nyuma y’Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi aho Perezida wa Repubulika yatubajije ikibura ngo igwingira ricike akatwibutsa ko hasigaye imyaka ibiri ngo 2024 igere, ni nko kutubwira ngo ese murakora iki? Turashimira Imana ko tugize icyo dukora butari bwira.”

Yakomeje avuga ko kurwanya igwingira bikwiriye kuba umukoro wa Sosiyete Sivile.

Ati “Ntabwo Perezida Kagame yakora imihanda ngo akore umutekano, ngo ajye kugaburira n’abana mu ngo zacu. Urugendo dutangije none, rufite agaciro ka miliyoni zisaga 20 Frw, ruzamara amezi atandatu.”

Abadafite amazi bafashijwe

Usibye gutanga indyo yuzuye yo gufasha mu kurandura imirire mibi, mu bikorwa byakozwe na Umbrella for Vulnerable, harimo no gutanga amavomo agamije kugeza amazi meza ku baturage.

Umwe mu baturage wegerejwe amazi, yanejejwe n’iki gikorwa avuga ko ubusanzwe amazi yavaga kure ku buryo baburaga ayo kunywa n’ayo gukoresha mu buzima busanzwe.

Ati “Twakoraga nka kilometero eshatu uzana amazi mu rugo ariko ubu tuzajya tuvoma hafi cyane.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel, yavuze ko ari igikorwa cyiza kiganisha ku kuba mu 2024 abanyarwanda bose bazaba babona amazi meza.

Ati “Twari turi kuri 79%, aya mazi araza aha ingo zigera kuri magana abiri. Murumva rero uko bafashije abaturage bacu kubona amazi meza, biratuganisha ku cyerekezo cya 2024 tuzakigeraho nta kibazo dufite.”

Niyongira yasobanuye ko bateganya kugeza amazi ku ngo 3000 muri uyu mwaka, ndetse urebye indi mishinga ihari, bizagera mu 2024 abaturage bose mu karere bagerwaho n’amazi 100%.

Ibikorwaremezo by’amazi byashyikirijwe abaturage, ni bo bazajya babigenzura, bakurikirane ko bitangizwa, ubuyobozi bwo bukazaba bubari hafi.

Umbrella for Vunerable ni umuryango utegamiye kuri leta ariko urimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi. Ibikorwa byabo biba bishyigikira gahunda zisanzwe za guverinoma zo guteza imbere ubuzima bw’abaturarwanda.

Uherutse gucanira imiryango 40 yo mu Karere ka Rwamagana, ihabwa amashanyarazi akoresha imirasire nyuma y'igihe kinini iba mu kizima. Mbere yaho kandi nabwo indi 40 yo mu Karere ka Kamonyi yari yacaniwe.

Amazi meza kandi yatanzwe mu Karere ka Rwamagana mu Mudugudu wa Cyanya mu Murenge wa Kigabiro no mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gatenga.

Abana bagwingiye bahawe amafunguro azabafasha kuva mu mirire mibi
Abana bagwingiye bahawe amafunguro azabafasha kuva mu mirire mibi
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yashimye abafatanyabikorwa biyemeje gufasha akarere kurwanya igwingira
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée, yashimye abafatanyabikorwa biyemeje gufasha akarere kurwanya igwingira
Amb. Sheikh Habimana Saleh washinze Umuryango Umbrella for Vulnerable agaburira abana b'i Kamonyi
Amb. Sheikh Habimana Saleh washinze Umuryango Umbrella for Vulnerable agaburira abana b'i Kamonyi
Ababyeyi bakanguriwe guha abana babo indyo yuzuye buri gihe mu gushimangira imikurire yabo myiza
Ababyeyi bakanguriwe guha abana babo indyo yuzuye buri gihe mu gushimangira imikurire yabo myiza
Umuryango Umbrella for Vulnerable wiyemeje kurwanya ibibazo bibangamiye Sosiyete Nyarwanda
Umuryango Umbrella for Vulnerable wiyemeje kurwanya ibibazo bibangamiye Sosiyete Nyarwanda
Abaturage basabwe kwita kuri aya mavomo ku buryo atazangirika
Abaturage basabwe kwita kuri aya mavomo ku buryo atazangirika
Umbrella for Vulnerable yashimiwe ibikorwa byayo birimo kugeza amazi n'amashanyarazi ku batayafite
Umbrella for Vulnerable yashimiwe ibikorwa byayo birimo kugeza amazi n'amashanyarazi ku batayafite
Ingo 200 zegerejwe amazi meza, zica ukubiri no kujya kuvoma kure cyane
Ingo 200 zegerejwe amazi meza, zica ukubiri no kujya kuvoma kure cyane
Abaturage bacinye akadiho, bishimira ko bahawe amavomo nyuma y'igihe kirekire bakora urugendo bashaka amazi
Abaturage bacinye akadiho, bishimira ko bahawe amavomo nyuma y'igihe kirekire bakora urugendo bashaka amazi
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ingo zitagerwagaho n'amazi zayegerejwe na Umbrella for Vulnerable
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ingo zitagerwagaho n'amazi zayegerejwe na Umbrella for Vulnerable
Mu Karere ka Rwamagana naho uyu muryango wahatanze amavomo
Mu Karere ka Rwamagana naho uyu muryango wahatanze amavomo