Ibi byatangajwe tariki ya 16 Gicurasi 2026, mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe. Iyi nteko rusange yagaragarijwemo bimwe mu byo abanyamuryango bishimira bagezeho ndetse n’ibibazo bikigaragara muri aka karere.
Mu bibazo byagaragajwe harimo ikibazo cy’igwingira mu bana kikigaragara henshi, ikibazo cy’umucanga wo kubakisha wabuze nyuma y’uko aho wakurwaga hafunzwe n’Akarere mu gishanga cya Bukora ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’amazi nacyo kigihangayikishije abaturage.
Munyankindi Jean de Dieu yavuze ko ikibazo cy’amazi gikomeye cyane kuko mu gihe cy’izuba bakunze kuyabura no mu mvura bakayabura ku buryo bigora benshi mu bijyanye n’isuku n’isukura.
Ati “Ubuyobozi nibudufashe natwe ikibazo cy’amazi kibe amateka, ibindi byose ubona ko Kirehe duhagaze neza yaba mu burezi, mu buzima no mu bikorwaremezo ibyinshi birahari. Ikibazo dusigaranye ni icy’amazi meza, rwose ahari ni make cyane nayo akunze kubura inshuro nyinshi, rero turasaba ko nacyo gihabwa umurongo.’’
Bwimba Benjamin na we yavuze ko hakigaragara ahantu henshi hasaranganywa amazi nabwo ntabashe kuboneka neza, asaba ubuyobozi kubafasha iki kibazo kigakemuka kuko aricyo kibazo gisigaye giteje inkeke.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko koko ikibazo cy’amazi bakizi ndetse ko bari kugishakira umuti urambye urimo gushaka uko bakubaka uruganda rutunganya amazi bakava ku gukoresha aturuka ku miyoboro y’amasoko.
Yagize ati “Akarere ka Kirehe nta ruganda rw’amazi kagira aho gakoresha amazi aturuka ku miyoboro igera kuri 32 iva ku masoko atandukanye. Ibi bikunze gutera ibibazo birimo ko nko mu mpeshyi ayo masoko akama bigateza ibura ry’amazi, mu gihe cy’imvura nyinshi nabwo amasoko arandura bigateza ibura ry’amazi.’’
Meya Rangira yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi bagifite ni iyo kubona amazi meza ahagije.
Yavuze ko ubu bageze kuri 75% ariko akenshi amazi bakura mu masoko nayo agira imbogamizi nyinshi, iyo haguye imvura nyinshi hari amasoko amwe yandura ndetse ngo n’iyo havuye izuba ryinshi hari amasoko amwe akama bikabateza ibura ry’amazi.
Ati “Umuti urambye rero ni ukugira uruganda rw’amazi. Hari inyigo twafatanyije na WASAC Group irakorwa, uruganda tuzarwubaka mu Murenge wa Gahara ahitwa Rwagitugusa, ubu turi mu cyiciro cyo gushaka abashoramari n’ingengo y’imari yadufasha mu kurwubaka, rero twabimenyesheje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kugira ngo bamenye ko tuticaye kandi turi gukurikirana iki kibazo.’’
Akarere ka Kirehe kageze kuri 75% mu kwegereza amazi meza abaturage, ubuyobozi bukaba buvuga ko urwo ruganda rw’amazi nirwubakwa ruzakemura ibibazo by’ibura ry’amazi bikomeje kugaragara hirya no hino muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!