Iyi hoteli iri kubakwa n’akarere, iri hafi kuzura nyuma y’imyaka itanu yubakwa, ikazatwara miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni kimwe mu bikorwa Perezida Paul Kagame yemereye abaturage mu 2010 cyo kimwe na Sitade yatangiye kubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yabwiye IGIHE ko abasura aka karere batazongera kubura aho barara kubera ikibazo cy’amacumbi agezweho.
Yagize ati “Aka karere kagendererwa n’abantu benshi bakifuza aho kuryama ariko ntibahabone bagahitamo kujya kurara mu tundi turere nka Kayonza cyangwa Rwamagana. Byonyine kuba izakemura icyo kibazo abantu bakabona aho bacumbika ni igisubizo.”
“Icya kabiri, izinjiriza amafaranga akarere, ashobora kongera gukoreshwa mu kwagura ibindi bikorwa remezo biteza imbere akarere kacu, tukaba duteganya kuyiha ba rwiyemezamirimo niyuzura.”
Umuturage wo muri aka karere witwa Hakizimana Yves, agaragaza ko iyi hoteli ari igisubizo ku bahinzi bo muri aka Karere.
Yagize ati “Inaha dusanzwe duhinga imbuto nyinshi, ibitoki n’ibindi bihingwa byinshi, izaduha isoko tujye tuyigemurira imyaka natwe bikatuzamura mu iterambere.”
Yakomeje avuga ko izanaha akazi cyane cyane urubyiruko kuko hoteli ikenera abakozi benshi, bityo hari icyizere ko abazabona akazi ari abatuye aka karere.
Iyi hoteli yubatse ku buso bwa hegitari 2.5, ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze, LODA.
Ifite ibyumba 70 birimo ibyagenewe kurarwamo n’umuntu umwe 56, 12 byisumbuyeho n’ibyumba bibiri biri ku rwego mpuzamahanga.
Izaba ifite akabyiniro n’ubwogero bwisanzuye (Piscine), ibyumba bibiri by’inama na parking ishobora kwakira imodoka 100.
Biteganyijwe ko izatahwa mu mpera z’uyu mwaka, ikazacungwa n’abikorera ubu bagishakwa.
Rimwe mu mazina yatekerejwe ko yazahabwa ni East Guest Hotel, nubwo hatarafatwa umanzuro wa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO