00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyamasheke kabonye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 19 June 2014 saa 08:20
Yasuwe :

Imbere y’abakozi bakorera Akarere ka Nyamasheke n’abagize inama y’umutekano yaguye y’Akarere niho habereye umuhango w’ihererekanyabubasha ry’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’akarere. Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2014.
Habyarimana Jovith wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke kuva kuwa 15 Ukwakira 2013, yavuze ko yishimira ubufatanye yagaragarijwe n’abakozi ndetse akaba yarungutsemo (…)

Imbere y’abakozi bakorera Akarere ka Nyamasheke n’abagize inama y’umutekano yaguye y’Akarere niho habereye umuhango w’ihererekanyabubasha ry’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’akarere. Ibi byabaye kuwa Gatatu tariki ya 18 Kamena 2014.

Habyarimana Jovith wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke kuva kuwa 15 Ukwakira 2013, yavuze ko yishimira ubufatanye yagaragarijwe n’abakozi ndetse akaba yarungutsemo byinshi.

Inyandiko yahererekanyije n’umusimbuye, zikubiyemo inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere harimo gukurikirana abakozi no guhuza ibikorwa, imicungire y’imari n’umutungo by’Akarere. Akaba yamugaragarije ibyakozwe n’aho biherereye ndetse n’ibitarakorwa.

Mu ijambo rye, Habiyaremye Pierre Célestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, yavuze ko inshingano ziba zikomeye ariko iyo abantu bafatanyije byose bishoboka. Avuga kandi ko azakoresha imbaraga, ubushake n’umutima we, nawe akaba asaba ubufatanye.

Habiyaremye Pierre Célestin (ibumoso) ashyikirizwa ibitabo n'uwo asimbuye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye uwari Umunyamabanga w’agateganyo umwete yagaragaje mu gihe yari amaze ahawe izo nshingano akazifatanya n’izo yari asanganywe.

Umuyobozi w’Akarere yasabye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya gukorana umurava kugira ngo azabone umusaruro kuko umuntu asarura icyo yabibye.

Yasabye kandi abakozi n’abandi bazakorana nawe kumufasha kugira ngo azarangize inshingano ze ku buryo bunoze mu rwego rwo guteza imbere akarere n’abaturage bako.

Habiyaremye Pierre Célestin ubaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, ndetse unavuka mu Murenge wa Bushekeri muri aka Karere, yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Ishami ry’ingengo y’imari.

Habiyaremye aje asimbura Ndagijimana Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kuva muri 2007, weguye ku mirimo ye mu kwezi k’ Ukwakira 2013, nyuma akaza no gufungwa ashinjwa kurya ruswa no gucunga nabi umutungo wa Leta.

Byakorewe imbere y'abakozi n'abafatanyabikorwa b'akarere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages