00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Nyamasheke katashye ibiro byuzuye bitwaye miliyari 1.5 Frw

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 2 November 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, yatashye ibiro by’Akarere ka Nyamasheke nyuma y’igihe kinini abakozi bakorera mu nyubako zitatanye.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2017, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatashye iyi nyubako, avuga ko bigendanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Yagize ati “Icya mbere bigaragaza agaciro ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage; icya kabiri bikerekana uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’akarere kabo; icya gatatu ni ukwerekana no guhesha ishema n’agaciro akarere n’igihugu muri rusange.”

Yasabye abakozi guha serivisi nziza abaturage bakarusha uko bari basanzwe babikora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko iyi nyubako izabafasha mu gutanga serivisi nziza.

Yagize ati “Iyi nyubako ikemuye uburyo bw’imitangire ya serivisi, twakoreraga mu nyubako zitandukanye ariko abakozi bagiye gukora begeranye batange serivisi ku buryo umuturage usaba serivisi azayibona ari nziza kandi mu gihe cyihuse.”

Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke byatangiye kubakwa mu 2013 ariko bikagenda bidindira, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’ibihumbi 560.

Ibiro bishya by'Akarere ka Nyamasheke byuzuye bitwaye miliyari 1.5 Frw
Imbere mu biro bishya by'Akarere
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis mu itahwa ry'ibiro by'akarere
Inzu ishaje akarere kakoreragamo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages