Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2017, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yatashye iyi nyubako, avuga ko bigendanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.
Yagize ati “Icya mbere bigaragaza agaciro ko kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage; icya kabiri bikerekana uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’akarere kabo; icya gatatu ni ukwerekana no guhesha ishema n’agaciro akarere n’igihugu muri rusange.”
Yasabye abakozi guha serivisi nziza abaturage bakarusha uko bari basanzwe babikora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, avuga ko iyi nyubako izabafasha mu gutanga serivisi nziza.
Yagize ati “Iyi nyubako ikemuye uburyo bw’imitangire ya serivisi, twakoreraga mu nyubako zitandukanye ariko abakozi bagiye gukora begeranye batange serivisi ku buryo umuturage usaba serivisi azayibona ari nziza kandi mu gihe cyihuse.”
Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke byatangiye kubakwa mu 2013 ariko bikagenda bidindira, yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe n’ibihumbi 560.



















TANGA IGITEKEREZO