Aba baturage bari batunzwe no guhingira abandi ngo babone uko babaho, bavuze ko inzego z’umutekano za Uganda zabafunze kuko ngo batari bafite ibyangombwa by’iki gihugu.

Gusa bo bavuga ko niyo waba ubifite iyo babishatse bagufunga iyo uri umunyarwanda.

Mu buhamya bahaye IGIHE aho cyabasanze mu karere ka Gicumbi, bavuze ko bamwe bari bamaze imyaka itatu muri Uganda. Bose bari bafungiye muri gereza ya Jinja iherereye mu Murwa Mukuru Kampala.

Kayirebwa Juliet yavuze ko yagiye muri Uganda mu 2018 nyuma y’uko umugabo we bari bafitanye abana batatu yitabye Imana, bakaba bari batuye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyuma yo kubona ko ubuzima bwe n’abana be butangiye kuba bubi, yahisemo kujya muri iki gihugu yita ‘Gituranyi’ ngo ashake uko yatunga abana yari yasize mu Rwanda.

Ati “Abana banjye nabasize mu Rwanda njya kubashakira imibereho muri Uganda, nagiye muri Kampala nkajya ncuruza imyenda ariko nkajya no guhinga, nyuma inzego z’umutekano za Uganda zaramfashe zimbaza ibyangombwa, mberetse akajeto (gahabwa uwinjiye by'igihe gito) barakanga nibwo bahise banjyana kuri sitasiyo ya Polisi.”

“Mpamaze icyumweru banjyanye imbere y’umucamanza ambwira ko nshinjwa kwinjira muri Uganda nta byangombwa, nasabye imbabazi ariko we (umucamanza) avuga ko ngomba gufungwa Ukwezi. Nyuma bahise banjyana muri gereza ya Jinja mpasanga abagore bafite ibyaha by’ubwicanyi, bamenye ko ndi umunyarwanda batangiye kungirira nabi nko gukubitwa, buri gitondo kandi abapolisi batujyanaga mu mirima minini tugahinga kuva mu gitondo kugeza mu ijoro kandi bataduhaye n’ibiryo.”

Yakomeje agira ati “Aho twari dufungiye muri gereza ya Jinja njye n’abandi banyarwanda, twabwiraga abayobozi ko dushaka gusubira mu Rwanda bo bakatubwira ko badashaka ko dusubirayo […] twakomeje kubabwira ko batujyana kuri ambasade yacu ariko baratwangira.”

Yavuze ko aho bari bafungiye kuri iyi gereza, hari abagore b’abanyarwanda bajyaga baza kubasura bakababwira ko bazajya kuri ambasade y’u Rwanda, muri iki gihugu kubabwira ikibazo cyabo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo babonye inzego z’umutekano za Uganda zibasohora muri gereza, zibaha imodoka ari nayo yabagejeje ku mupaka wa Gatuna.

Ntateze gusubira muri Uganda

Kayirebwa yakomeje agi ati “Nubwo ndi umupfakazi ariko ngiye kwicara ndere abana banjye sinzogera gusubira muri Uganda. Mu by’ukuri Abagande ntibashaka abanyarwanda, niyo waba ufite ibyangombwa iyo babishatse baragufata, turi muri gereza baratubwiraga ngo tuba dushaka kuza gutora Museveni? Hari nabatubwiraga ngo bazi ko hari Abanyarwanda bahinduje ibyangombwa, ariko ko bazabashaka bakabasubiza mu Rwanda.”

Bakiriwe mu buryo bubereye umunyarwanda

Nyuma yo kugezwa ku mupaka wa Gatuna, Kayirebwa yagize ati “Ubwo twageraga ku mupaka twakiriwe neza, twageze mu Rwanda kandi abayobozi bacu batwishimiye, baduhaye icumbi ubu nta kibazo dufite.”

Bihibindi Simon we wagiye muri Uganda aturutse mu karere ka Nyanza, yavuze ko yari amaze imyaka itatu ahitwa Mubende.

Yavuze yari atunzwe no guhinga abaturage bakamuha ibimutunga.

Yagize ati “Ubwo twajyaga ku kazi abapolisi ba Uganda baradufashe batubaza ibyangombwa, tuberetse Indangamuntu barazanga nibwo bahise bajya kudufunga”.

Yavuze ko aho bari bafungiye i Jinja bakomeje kujya batakambira inzego z’umutekano za Uganda ko zabageza kuri ambasade y’u Rwanda, ikabashakira uko bataha ariko ntizabibemereye.

Naho Gahongayire Anne-Marie na we wagiye muri Uganda avuye mu karere ka Nyanza, yavuze ko yari amaze imyaka ibiri muri iki gihugu mu gace ka Mubende.

Yavuze ko yakoreraga amashilingi ibihumbi bitanu ku munsi ayavanye mu guhingira abandi. Aya ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1200.

Yagize ati “Abandi banyarwanda bashaka kujya muri Uganda nababwira bakabireka kuko ubuzima nari mbayemo si bwiza, bakwiye kujyayo batse ibyangonbwa cyangwa bakaguma mu gihugu cyabo, abana banjye birirwaga barira twasaba uburenganzira bwo kubajyana hanze ngo badapfira muri gereza, bakatubwira ngo ntabwo twaje guhagira muri Uganda.”

Kwirukana aba banyarwanda bije nyuma y’aho mu kwezi gushize hirukanywe Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Hari kandi abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitabuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.

Ubuzima bari babayemo muri gereza bwari bubi cyane
Ubuzima bari babayemo muri gereza bwari bubi cyane

Amafoto na Video: Salomo George