Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko nta kintu kibabaza nk’uburyo iyo batewe inda cyangwa babyaye bakiri iwabo, usanga ababyeyi babo babaha akato gakomeye mu gihe iyo bibaye kuri basaza babo ahubwo usanga babyishimira.
Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko kamwe mu kato bahabwa karimo kuba iyo bamaze guterwa inda ababyeyi babo babirukana kubafata nk’bicibwa mu muryango no guhagarika buri kintu cyose babahaga.
Uwase Hawa utuye mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali wabyariye iwabo ati “ Sinzigera nibagirwa uburyo igihe natwitaga, mu rugo bahise banyirukana kandi musaza wanjye abyaye kabiri hanze ntacyo bamubwira ahubwo uba ubona bamukundira abana cyane boshye tutarababyaye mu buryo bumwe”.
Munezero ati “Wenda namwe muzikorere ubushakashatsi bwanyu murebe niba ibyo tuvuga ari ibinyoma, niba koko kubyara hanze k’umuhungu n’umukobwa ababyeyi babifata kimwe muzatubwire kandi nizeye ko muzasanga nta muhungu n’umwe ujya yirukanwa I wabo kuko yatye inda”
Umubyeyi witwa Umuhoza Antinette w’imyaka 45 n’abana Bane we ntiyemeranya n’aba bakobwa ngo kuko nta mubyeyi n’umwe ushimishwa n’uko umwana we yabyaye hanze atarashaka.
Ati “Sinakwemeza ko % ababyeyi bose bashimishwa n’uko abana babo b’abahungu bateye inda cyangwa babyaye batarakora ubukwe, ahubwo nkeka ko bose bibabaza cyane bakabura uko babigenza, uretse ko nanjye nemeza ko aho kugira ngo umukobwa wanjye aterwe inda atarashaka umuhungu ariwe wayitera kuko ibibi birarutanwa”.



















TANGA IGITEKEREZO