00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akavuyo, ubugambanyi no kurwanira ubutegetsi muri FDLR

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 June 2020 saa 11:07
Yasuwe :

Nyuma y’uko umwaka wa 2019, ushegeshe bikomeye umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri ubu uravugwamo akavuyo, gupfa imyanya y’ubuyobozi, umwiryane ndetse n’ubugambanyi bishobora gushyira iherezo kuri uyu mutwe umaze imyaka irenga 20 mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Amakuru yizewe yemeza ko umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gushegeshwa cyane n’ibibazo uruhuri biwurimo byiyongera ku cyibatsi udasiba guhatwa n’ingabo za Congo, FARDC.

Ku cyumweru tariki 31 Gicurasi, FDLR yakoreye inama ku cyicaro cyayo kiri ahitwa i Parisi muri Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi wayo Lt. Gen. Iyamuremye Gaston alias Byiringiro, yanitabiriwe na Maj. Gen. Pacifique Ntawunguka alias Omega, uyobora FDLR-FOCA Abacunguzi (iri ni ishami rya gisirikare rya FDLR), Col. Ruhinda, ukuriye ibikorwa bya gisirikare n’abandi.

Kurwanira ubutegetsi muri FDLR, amakimbirane, ubugambanyi n’akavuyo ko gucikamo ibice byari ku murongo w’ibyigwa. Gen. Omega yashinjwaga n’umukuriye Byiringiro uzwi nka Victor Rumuri kugerageza kumuhirika ku butegetsi, akamushinja kugabanya abamurinda agamije gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Amakuru yizewe aturuka i Rutshuru, avuga ko Omega yagabanyije abarinzi ba Byiringiro basigara ari 35 mu gihe yongereye abe bakagera ku basirikare 145. Ibi ngo byarakaje Byiringiro akeka ko Omega ashaka kumuhirika.

Biragaraga ko aba bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bafite ibyerekezo bibiri bitandukanye. Gen. Ntawunguka arashaka gushyiraho Nsanzimihigo Cyrille Henganze, uyoboye ubutasi ngo asimbure Lt. Gen. Byiringiro, uyu bivugwa ko ashaje bityo atagishoboye kuyobora no kubahiriza inshingano ze.

Gen. Ntawunguka avuga ko ashaka gushyiraho abakiri bato, bize kandi bafite imbaraga. Bikaba bisa n’ibyamaze kwemeranywaho ko Nsanzimihigo ashobora kubikora neza kuruta umusaza Byiringiro ndetse abenshi mu bitabiriye barabyemeranyije.

Inama kandi ngo yahase ibibazo Col Ruhinda ku mafaranga yibwe avuye mu gisirikare cya Congo, FARDC. Ibi bikaba byaratumye FDLR ijya mu bibazo by’ubukungu. Hanavuzwe kandi agasuzuguro ndetse n’imyitwarire mibi hagati y’abasirikare bato n’abakuru. FDLR kandi iravugwamo gucikamo ibice ndetse bamwe mu bayigize bakajya mu yindi mitwe ibintu byiswe ‘ubugambanyi butihanganirwa’.

FDLR iravugwamo uruhuri rw’ibibazo nyuma y’amarira menshi yayiranze umwaka ushize, aho abari abayobozi bayo bapfuye abandi bagatabwa muri yombi. Ku ikubitiro Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye muri gereza mu Budage atarangije igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe.

Muri Mata 2019 kandi Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo bombi inkuru y’ifatwa ryabo yabaye kimomo mu Ukuboza 2018, ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda, hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri Nzeri 2019 nibwo Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, zemeje ko zishe Lieutenant General Sylvestre Mudacumura wayoboraga umutwe wa FDLR, yicirwa mu gace ka Bwito mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nyuma y’iminsi mike, nibwo FARDC, binyuze mu bikorwa byiswe ‘Sokola 2’ yeretse itangazamakuru bane mu barwanyi ba FDLR, bahoze ari abarinzi ba Gen Mudacumura.

Mudacumura yahoze mu Ngabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana ndetse yari umuyobozi wungirije wawo.

Nyuma yo gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’ingabo zari iza RPA, Gen Mudacumura na bagenzi be bafashe iy’ishyamba, aho bakoreye ibyaha ndengakamere ku baturage bo mu Burasirazuba bwa RDC.

Mbere yo kwicwa, Mudacumura yashakishwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha akekwaho ibyaha icyenda byiganjemo iby’intambara n’iyicarubozo yakoze hagati y’umwaka wa 2009 na 2010. Yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FDLR nyuma y’itahuka rya rya General Paul Rwarakabije wawuyoboraga mbere ye.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi 13 Nyakanga 2012. Gusa yari atarafatwa.

Ntawunguka (ibumoso) na Byiringiro (iburyo) bayoboye FDLR ntibavuga rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages