Ikigo Fanisi cy’Abanya Kenya cyahaye uruganda rw’ifu y’ibigori MINIMEX miliyoni eshatu z’amadorali y’Amanyamerika, mu rwego rwo kurwongerera ubushobozi, imikorere, runabere isoko ryagutse abaturage bo mu Rwanda bahinga ibori.
Izi miliyoni eshatu zizafasha uruganda MINIMEX kwaguka, dore ko ngo mu mwaka wa 2014 hari intego y’uko rugomba kugera ku 100% by’ubushobozi bwarwo.
Uretse kuba MINIMEX izongera umusaruro w’ifu yashyiraga ku isoko, iranateganya kujya inasagurira inganda zenga inzoga iziha ibigori zengwamo, itunganye ifu ifasha abana kubona indyo yuzuye mu kurwanya imirire mibi, inatunganye ibiryo by’amatungo bizajya bikorwa mu bisagukira by’ibigori.
Tony Wainaina, uhagarariye FANISI Capital Ltd, yatangaje ko bizeye ko iyi nkunga izafasha byinshi MINIMEX, ati “MINIMEX izagura imikoranire n’abahinzi b’Abanyarwanda, kuko bazajya bahinga bagurirwe ibigori byinshi. Ikindi ni uko MINIMEX igiye kwaguka ikajya itunganya ibiribwa by’amatungo Abanyarwanda bari basanzwe bajya kugurira muri Kenya, inongere ubushobozi bwo kwihunikira ibigori”.
Mansell Claude wari uhagarariye MINIMEX Ltd yavuze uko bagiye gukoresha iyi nkunga bahawe, ati “Muri uyu mwaka tugiye guhita twongera ibihe byo guhunika, tugure n’ibigori by’abahinzi bo mu Rwanda. Ayo mafaranga rero turatangira kuyakoresha aka kanya, ariko tuzakomeza no kuyakoresha mu myaka ibiri iri imbere.”
Akomeza avuga ko mu gihe cy’amezi 12, MINIMEX izaba yamaze gutunganya uburyo bwo gukora ibiryo by’amatungo bikorerwa mu Rwanda.
Avuga bimwe mu bimaze kugerwaho, yagize ati “Kugeza ubu twamaze kubaka IBurasirazuba ibigega bizatuma habaho impinduka, aho uruganda rutakigura ibigori bituruka hanze y’igihugu rubikesheje kubihunika igihe kirekire.”
Mu mwaka wa 2011 MINIMEX yakoze 20% gusa by’ubushobozi bw’uruganda, mu 2012 ikora 43%, ngo muri uyu mwaka wa 2013 irifuza kugera kuri 60%, mu gihe mu mwaka wa 2014 yifuza kuzagera ku 100% by’ubushobozi bw’uruganda.



















TANGA IGITEKEREZO