Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishyirahamwe ADBEF riharanira kuzamura ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi bo mu rugo ryagaragaje ko kuba aba bakozi nta masezerano baba bafite agaragaza imikoranire, abakoresha ari bo babagenera akazi bagomba gukora ndetse n’amasaha bityo ntibabone aho bahera babyanga.
Ngerageze Damascene w’imyaka 25 yabwiye The Newtimes ko yatangiye gukora akazi ko mu rugo i Kigali nyuma y’uko abuze amafaranga y’ishuri akazanwa n’umuturanyi we aho yatangiye aziko inshingano ze ari ukwita ku bana, guteka ndetse no gukora isuku, agatangira saa moya z’igitondo akageza saa mbili z’ijoro, ariko nyuma akajya akora amasaha menshi atunganya imirimo itari n’iyo mu rugo.
Yagize ati “nkora amasaha agera kuri 18.5, mpera sa kumi n’igice za mu gitondo nkageza saa tanu z’ijoro ku mafanga 11,000 ku kwezi.”
Yakomeje avuga ko akazi akora karenze ako ashinzwe, dore ko umukoresha we ufite inzu y’ubucuruzi hari ubwo amusaba gutwaza abakiliya ibyo baba bahashye kandi akaba atabyanga kuko nta mahitamo yandi aba afite.
Mu Rwanda hari amagana y’abakozi bo mu rugo ariko benshi usanga bahuriza ku kibazo cyo kuba bakora amasaha menshi, akazi kenshi, gufatwa nabi no guhabwa umushahara muto dore ko uri ku kigereranyo cy’amafaranga 20,000 ku kwezi.
Murekatete Liliane w’imyaka 20 na we ni umukozi wo m’urugo mu Murenge wa Kimironko, avuga ko iwabo ari mu Karere ka Muhanga. Akora amasaha 17 kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa tanu z’ijoro agahembwa amafaranga 20,000.
Uretse imirimo yo mu rugo avuga ko akora n’akazi ko kwakira abakiliya muri resitora y’umukoresha we.
Murekatete yagize ati ”Nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo navaga mu ishuri nyuma yo gutwara inda. Maze kubyara ababyeyi banjye banze kunyishyurira amafaranga y’ishuri. Nahisemo gushaka akazi i Kigali.”
Ese abakozi bo mu rugo ni abakozi nk’abandi?
Uretse gukora amasaha menshi ndetse n’imirimo myinshi, abakozi benshi bo mu rugo ntibazi ko na bo bafite uburenganzira nk’abandi bakozi bose.
The New Times itangaza ko Hakizimana Fabien ukorera akazi ko mu rugo ku Kimironko ku mafaranga 12,000 yabajijwe icyo umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa ku itariki ya 1 Gicurasi uvuze, asubiza ko ari umunsi abakoresha babo baba bahawe ngo baruhuke ndetse banabahe akazi kenshi kurushaho nk’uko biba bisanzwe buri gihe iyo biriwe mu rugo.
Yakomeje avuga ko nta na rimwe yari yahabwa umunsi wo kuruhuka ndetse ko no kubona iminota 30 ari nk’inzozi, akaba yibaza ukuntu yamenya iyo minsi y’abakire.
Ubushakashatsi bwa ADBEF bwagaragaje kandi ko aba bakozi bo mu rugo bahura n’imbogamizi zirimo kwishyurwa amafaranga make, kwirukanwa badahembwe ndetse batanategujwe, hakaba hari n’abakorerwa ihohoterwa ririmo irishigiye ku gitsina, ku mubiri no mu bitekerezo.
Mberangabo Fabien, ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yavuze ko Amategeko y’umurimo ariho ubu atarengera abakozi bo mu rugo kubera ko na bo bafatwa nka ba nyakabyizi, kandi bikaba bigoye gucunga abari muri iki cyiciro kubera ubwinshi bwabo.
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo ariko umukozi wo mu rugo wese wahohoterwa yageza ikibazo cye kuri polisi cyangwa inzego zibanze bakamuha ubufasha.
Ndagijimana Lyhotely, umuyobozi wa ADBEF yavuze ko ku bufatanye na UNDP Rwanda, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga bagiye gukorera hamwe bagateza imbere uburenganzira bw’abakozi bo mu rugo.
Ndagijimana yakomeje avuga ko igikenewe cyane ari uguteza imbere imiryango itishoboye kugira ngo birinde abana babo gukomeza kuva mu byaro baza gukorera udufaranga tudafashije.
Rose Rwabuhihi, Umuyobozi w’ikigo giteza imbere uburinganire na we agira inama abakozi bo mu rugo kujya babimenyesha polisi igihe cyose uburenganzira bwabo bwahutajwe.



















TANGA IGITEKEREZO