00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Al Shabaab na Islamic State, imitwe iteje ubwoba bukomeye ku magereza ya Afurika

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 16 May 2017 saa 07:11
Yasuwe :

Umugabane wa Afurika ni hamwe mu hibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’imitwe itandukanye irimo Al Shabaab yo muri Somalia, Al Qaeda, Boko Haram yazengereje Nigeria n’abaturanyi bayo, Islamic State n’indi, yose itwara ubuzima bw’abatari bake.

Iyi mitwe kandi igenda igaba amashami mu bihugu bitandukanye ibinyujije mu gushaka abayoboke bashobora no kugira uruhare mu kugaba ibitero by’iterabwoba aho bavuka.

Ibyo kandi biherutse kugaragara mu Rwanda aho abantu barenga 40 bari mu nkiko baburana ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba, mu gihe abandi batandatu bishwe barashwe nyuma yo gushaka kurwanya inzego z’umutekano.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Amagereza (ACSA), Col Dr Johnson Byabashaija, uri mu Rwanda mu nama ya kane y’Ihuriro Nyafurika y’Amagereza (ACSA), yavuze ko amagereza yo muri Afurika akomerewe cyane no kuba afungiwemo abantu bakekwaho cyangwa bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bityo ko hadashyizweho ingamba zihamye zo kubacunga bashobora gukora amabi, dore ko baba batanatinya urupfu.

Ati “Muri iki gihe, dufite abantu babi cyane mu magereza yacu; ntabwo bakiri ba bantu biba inkoko n’ibitoki, dufite abo twita Al Qaeda mu bihugu by’Amajyaruguru ya Afurika [Maghreb], dufite Boko Haram muri Nigeria, Al Shabaab muri Somalia n’indi mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bitandukanye. Abantu nk’aba turabafite muri za gereza zacu.”

Yakomeje agira ati “Iki ni ikintu tugomba gukemurana ubwitonzi bukomeye kuko iri ni itsinda ry’abantu badatinya gupfa bashobora gukora buri kintu; tugomba kugira ibyo tugenderaho, amabwiriza y’uburyo tugomba gufata abantu bakekwaho iterabwoba cyangwa kuba intagondwa.”

U Rwanda ntirurugarizwa cyane

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba, yavuze ko abakekwaho ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda bakiri bake kandi nabo bakaba bakiburana mu nkiko.

Ati “Twe ntabo dufite benshi n’abahari batarenze 20 ni abakiburana baketsweho ukwishora muri iryo terabwoba, abo baracyaburana ndumva nta byinshi nabavugaho.”

Col Dr Byabashaija avuga ko inzego z’amagereza muri Afurika zikwiye kongera amahugurwa, ibikoresho n’ibindi bizatuma zibasha guhangana n’ibibazo zihura nabyo.

Ibihugu byo muri aka karere birimo Kenya na Uganda byijunditswe bikomeye n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab bitewe n’uko byohereje ingabo muri Somalia zo kuwurwanya, bituma abarwanyi bawo bagaba ibitero bihitana ubuzima bwa benshi.

Ibiza vuba cyane mu mitwe y’abantu benshi ni nk’icyo uyu mutwe wagabye ku nyubako y’ubucuruzi ya Westgate i Nairobi, mu 2013, gihitana abagera kuri 67. Ntibyaciriye aho kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa, ikindi gitero gikomeye cyagabwe n’uyu mutwe muri Kaminuza ya Garissa cyigwamo abanyeshuri 148 ndetse bamwe mu baketsweho kugira uruhare muri ibi bitero barafashwe bafungirwa muri gereza zo muri iki gihugu.

Nubwo u Rwanda rutari mu gatebo k’abohereje ingabo muri Somalia, ruri mu mboni z’abarwanyi b’uyu mutwe bitewe n’abo bafashwe bakekwaho iterabwoba no kuba abambari b’uyu mutwe.

Ushinzwe ishami rirwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, ACP Denis Basabose, muri Werurwe 2017 yahishuye ko hari Abanyarwanda bahawe imyitozo na Al Shabaab n’abandi bakoranaga na yo bafashwe baje kuneka aho bazatera ibisasu cyangwa baje kuyishakira amaboko. Abo ngo iyo bagiye kuburana uyu mutwe wohereza ubutumwa.

Gusa nubwo hari Abanyarwanda bagaragaye mu bikorwa by’iterabwoba, Polisi y’Igihugu yatangaje ko nta mpungenge biteye kuko Abanyarwanda bacengewe n’inyigisho z’ubuhezanguni ari bake kandi ingamba zo kubarwanya zikarishye.

Umuyobozi wa ACSA, Col Dr Johnson Byabashaija

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages