Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tarikli ya 10 Mata 2015, Alain Juppé yagize ati “Nishimiye ishyirwa ahagaraga ry’ayo mabanga. Narabivuze kenshi ko igitekerezo cy’uko u Bufaransa bwijanditse, bwateguye cyangwa bwagize uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside, cyari igihimbano gishingiye ku mateka.”
Yakomeje agira ati “Nta mpungenge biteye, ni cyo ayo madosiye yo mu bushyinguro bw’inyandiko, azagaragaza.”
Ibi byatangajwe na Alain Juppé byatera bamwe urujijo, ndetse bigatuma hakemangwa icyo bizamarira u Rwanda n’amahanga muri rusange, cyane ko amabanga azatangazwa ari arebana n’imikoranire y’icyo gihugu n’u Rwanda, ariko amabanga arebana n’imikorere y’igisirikare cy’icyo gihugu n’u Rwanda yo azaguma mu bwiru.
U Rwanda ntirwahwemye gushinja u Bufaransa uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.
U Bufaransa bushinjwa kuba bwarafashije bikomeye mu guhungisha abahekuye u Rwanda, ariko igikuru kikaba ari “opération Turquoise” yo muri Kamena 1994 mu Ntara y’Amajyepfo.
U Bufaransa bwavugaga ko ntaho bubogamiye mu bibazo byari mu Rwanda, ariko Interahamwe ntizigeze zamburwa intwaro ndetse n’abishe abantu muri Jenoside nta n’umwe ingabo z’icyo gihugu zafashe, ahubwo bamwe muri bo zabafashije guhunga.
Ku Rwanda, “Zone Turquoise” bwari uburyo butaziguye bwo gufasha guhunga kw’ ibihumbi by’abakoze jenoside, bahise berekeza iya Zaïre (yaje guhinduka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo), ingabo z’u Bufaransa zikaba zarabaye abafatanyacyaha ndetse zikanagira uruhare mu bwicanyi bwa hamwe na hamwe mu Rwanda.
Gen. Jean-Claude Lafourcade wayoboye ibikorwa bya gisirikare muri “opération Turquoise” yakunze kwuhagararaho avuga ko iyo zone yarokoye ibihumbi by’abantu, Alain Juppé agasongamo avuga ko u Bufaransa ari cyo gihugu cyonyine cyabashije kugira icyo gikora ku bibazo byari mu Rwanda, ariko ibi bikaba ari ugushinyagurira Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO