Amazu asaga 80% agomba gusamburwa aracyasakajwe amabati ya asibesitosi cyangwa Fibrocimat. Aya mabati atera indwara zitandukanye kubera ko akozwe n’ikinyabutabire cy’amiyanti gitera kanseri y’ibihaha, mesoteliyoma na amiyantoze, indwara z’ubuhumekero kubera guhumeka umukungugu wagiyemo utuvungukira twa asibestosi.
Kananga Eric umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA) ushinzwe guca amabati ya asibesitosi mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko amabati asaga 180,216 m2 yakuwe ku nyubako mu gihugu, ku mabati asakaye amazu mu Rwanda angana na 1,308, 259 m2.
Ati “mu mabati angana na metero kare 180,216 asaga metero kare 111,568 ari ku nyubako za Leta, metero kare 57,359 ziri ku nyubako z’ibigo byigenga.”
Akomeza atangaza ko Inta y’Amajyepfo ari yo ifite amabati menshi angana na 30%, Umujyi wa Kigali ufite 27%, Iburasirazuba bufite 17%, Intara y’Iburengerazuba ifite 17% mu gihe iy’ Amajyaruguru ari 7%. Uturere tuza ku isonga mu kugira amabati y’asibesitose ni Nyarugenge, Huye na Gasabo”.
Yavuze ko gukuraho aya mabati bisaba miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe inyubako za Leta zisakaje aya mabati zingana na 44%. Iki gikorwa kigomba kuzaba cyararangiye mu mwaka wa 2016, ariko bishobotse kikihutishwa.
Mu Rwanda aya mabati agaragara ku mazu yubatwse n’abakoroni, ibitaro, amashuri, inyubako za Leta n’ibigo byigenga n’inzu z’abaturage.
Aya mabati afite 40% by’amiyante, mu gihe 60% aba ari byo bigize sima zikoze aya mabati. Kuyakuraho bisaba ubwitonzi kuko ashaje atumura umukungugu utera indwara.



















TANGA IGITEKEREZO