Mu turere twose tw’igihugu hagiye gushyirwamo ibyobo byabugenewe bizatabwamo amabati ya asibesitosi, byagaragaye ko atera indwara z’ubuhumekero na kanseri y’ibihaha n’urwungano ngogozi.
Kananga Eric Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire(RHA), ushyinzwe guca amabati ya asibesitosi mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Aho ibi byobo biri hagomba kuzitirwa bityo abangizi n’ababitaburura bagakumirwa. Hagomba kuba hatarateganyirijwe ibikorwa by’ubukerarugendo hatanangiza ibidukikije, hagomba kuba ari ku butaka bwa Leta”.
Kananga yatangarije IGIHE ko ibi byobo bifite uburebure bwa metero 30, ubugari bwa metero 20, ubujyakuzimu bwa metero 30.
Amabati ya asibesitosi ashyirwa muri shitingi kugira ngo ubuvungukira butangiza ibidukikije, bigashyirwa ahatari amasoko y’amazi, kandi hategereye ahatuwe n’abantu.
Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo byacukuwe mu Karere ka Huye ahitwa i Mbabazi, mu Karere ka Muhanga bicukurwa mu Murenge wa Shyogwe, muri Kamonyi ho hacukuwe icyobo cy’ikitegere mu Murenge wa Gacurabwenge.
Mu Ntara y’Iburasirazuba ibi byobo biri mu Karere ka Ngoma Ngoma n’I Mukarenge muri Kayonza, naho mu Ntara y’Uburengerazuba ibi byobo biri mu Karere ka Rusizi.
Mu Majyaruguru ho hagaragaye ikibazo mu gucukura ibi byobo, kuko basanze ubutaka bwaho ari amabuye y’amakoro, ariko hari kwigwa uko hazacukurwa.
Kugeza ubu amazu asaga 80% agomba gusamburwa aracyasakajwe amabati ya asibesitosi cyangwa Fibrocimat. Aya mabati avugwaho gutera indwara zitandukanye kubera ko akozwe n’ikinyabutabire cy’amiyanti gitera kanseri y’ibihaha, mesoteliyoma na amiyantoze, indwara z’ubuhumekero kubera guhumeka umukungugu wagiyemo utuvungukira twa asibestosi.



















TANGA IGITEKEREZO