00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amabwiriza ku ifunguro ryuzuye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 September 2015 saa 01:59
Yasuwe :

Kugira ubuzima bwiza ntibigwa nk’imvura, bigira inkomoko zirimo kubahiriza amabwiriza agenga imirire, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.

Urubuga Hellofood.rw rubafitiye amwe mu mabwiriza akwiye gukurikizwa n’umuntu wese ukeneye kugira ubuzima buzira umuze.

Ayo mabwiriza ni aya akurikira:

• Tangira umunsi wawe ugerageza gufata ikirahure cy’amazi y’akazuyazi( ushobora kongeramo indimu,ginger) ifasha gukora neza kw’ urwungano ngogozi.

• Fata ifunguro gatatu ku munsi,bishobotse ifunguro rya mu gitondo ukarifata mbere ya saa ine.
• Ntukarye byinshi ku buryo byakugiraho ingaruka, ujye uhagarika kurya niwumva umaze guhaga.
• Gabanya amavuta mu ifunguro bigufasha byinshi mu mubiri.
• Bimwe muri ibi birakenewe buri munsi (urugero:umutobe, salade, imbuto n’imboga.
• Buri funguro rigomba kuba rigizwe n’imboga zitandukanye
• Fata ifunguro ririmo protein(gerageza Bistro,Magda na Pasha)
• Ibirayi n’ibindi bijyanye na byo biba bikenewe ku ifunguro, ukabifata mu rugero.
• Gerageza guhinduranya ifunguro buri munsi, kuko gufata ifunguro rimwe si byiza.
• Fata ifunguro ritahinduwe
• Fata ifunguro witonze, uryoherwe hamwe n’inshuti n’abavandimwe.
• Fata litiro 1.5 y’amazi unarenze niba udahora ahantu hamwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages