U Rwanda ruratangira kwishyuza amafaranga y’impapuro z’urugendo abagenzi baturuka muri bimwe mu bihugu ku ya mbere Ugushyingo 2014 nyuma y’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku ya 15 Ukwakira.
Abaturage b’Ubwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo, Australia , U Budage, Isiraheli , New Zealand, Sweden bazajya bishyura amadorali 30 bageze mu Rwanda bahabwe impapuro zibemerera kuba mu gihugu z’iminsi 30.
Aya mafaranga azajya yishyurirwa ku mipaka y’u Rwanda cyangwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe.
Ibi ariko ntibikuraho ko hari abemerewe gusabira impapuro z’urugendo kuri Internet banyuze kuri za ambasade n’ibiro by’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, uretse ku biro by’uhagarariye u Rwanda muri Loni biri i New York,
Amabwiriza mashya avuga ko abatuye mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba , EAC, bazajya bahabwa impapuro zibemerera kuba mu Rwanda zimara amezi atandatu nta mafaranga baciwe naho abo muri Repubulia Iharanira Demokarasi ya Congo bagahabwa iz’amezi atatu ku buntu.
Abafite ubwenegihugu bwa Singapore ,Hong Kong, Mauritius na Philippines ntibakenera impapuro zibemerera kuba mu Rwanda iyo bararumaramo iminsi iri munsi ya 90.
Abaturuka mu bihugu byaAfurika batakuriweho amafaranga yo kwinjira mu Rwanda bazakomeza kuyishyurira ku mipaka yose y’u Rwanda no ku kibuga cy’indege.
Abandi batavuzwe muri aya mabwiriza mashya bazajya bahabwa impapuro zibemerera kwinjira mu Rwanda babanje kubisaba mbere yo kuva mu bihugu byabo bishyuye amafaranga asabwa.



















TANGA IGITEKEREZO