00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiryango ishingiye ku idini 405 imaze gusaba kwemererwa gukorera mu Rwanda

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 22 October 2013 saa 08:08
Yasuwe :

Mu gihe kitageze ku myaka ibiri Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gitangiye gukora, imiryango ishingiye ku idini 405 imaze gusaba ko yakwemererwa gukorera mu Rwanda. Muri yo hakaba harimo amadini, amwe yamaze no kwemerwa gukora ayandi agitegereje.
Bwenge Jean Marie Vianney, Umunyamategeko ushinzwe ubuzima gatozi mu ishami rishinzwe guha ubuzima gatozi no gukurikirana imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta, ndetse n’ishingiye ku idini, no kwandika imitwe ya Politiki muri rya (…)

Mu gihe kitageze ku myaka ibiri Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gitangiye gukora, imiryango ishingiye ku idini 405 imaze gusaba ko yakwemererwa gukorera mu Rwanda. Muri yo hakaba harimo amadini, amwe yamaze no kwemerwa gukora ayandi agitegereje.

Bwenge Jean Marie Vianney, Umunyamategeko ushinzwe ubuzima gatozi mu ishami rishinzwe guha ubuzima gatozi no gukurikirana imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta, ndetse n’ishingiye ku idini, no kwandika imitwe ya Politiki muri rya RGB (Rwanda Governance Board), mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko mu gihe bamaze kwandika amadini atari make ashaka ubuzima gatozi.

Bwenge yagize ati ”Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2013, twari tumaze kwakira dosiye z’imiryango ishingiye ku idini igera kuri 405, igera kuri 221 ni yo tumaze kwemerera kuko yujuje ibisabwa, abandi turacyasuzuma amadosiye yabo.”

Bwenge yasobanuye ko amadini na yo iyo agiye kwiyandikisha muri RGB nk’uko biteganywa n’amategeko yiyandikisha hagendewe ku itegeko rimwe n’indi miryango ishingiye ku idini. Kugeza ubu amadini nyirizina nta mubare nyawo uzwi.

Bwenge yakomeje avuga ko kugira ngo idini ryemererwe gukorera mu Rwanda, hari itegeko rigenga imiryango ishingiye ku idini numero 06/2012 ryasohotse tariki ya 17/2/2012. Dore ibisabwa: Ibaruwa yandikirwa umuyobozi mukuru wa RGB, kugaragaza amategeko shingiro ariho umukono wa Noteri, icyemezo kigaragaza aho icyicaro cy’iryo dini kiri gitangwa n’akarere rizakoreramo/rikoreramo, kugaragaza umwirondoro w’uhagarariye iryo dini hamwe n’umwungirije, ndetse n’ibyemezo cy’umushinjacyaha kigaragaza ko wafunzwe cyangwa utigeze ufungwa.

Ikindi na none ni ukugaragaza inyandikomvugo y’inteko rusange iba yaremeje ikanashyiraho abo bavugizi, banasabwa inyandiko ngufi igaragaza amahame bagenderaho.

Agira ati “Banatubwira gahunda y’ibikorwa bateganya kuzakora mu gihe cy’umwaka utangira mu kwezi kwa Nyakanga ukarangira muri Kamena k’umwaka ukurikiyeho. Bakanerekana ingengo y’imari y’uwo mwaka.”

RGB ifite ishingano yo kugenzura no gukurikirana imikorere y’amadini

Dore uko Bwenge abisobanura. Ati ”Mu nshingano iki kigo gifite, by’umwikariko iri shami ryacu, uretse kwandika no gutanga ubuzima gatozi, harimo no gukurikirana imikorere y’amadini. Tugomba kuyaba hafi, tukayasura tukareba imikorere yayo. Iryo kurikiranabikorwa turarikora buri gihe. Amadini kandi afite inshingano yo gutanga raporo y’ibikorwa bakoze muri RGB, ndetse na raporo y’imari, igihe cyose umwaka urangiye.”

Yakomeje avuga ko ikiba kigamijwe muri iri kurikiranabikorwa, ari ukureba ko imikorere y’ayo madini yubahiriza amategeko, kandi bakaba bakora ibijyanye n’intego baba barihaye. RGB ifite ububasha bwo kwandikira umuryango bawugaragariza ibyo basanze bitagenda neza, banabaha igihe cyo kwikosora.

Bwenge akomeza avuga ko iyo igihe kigeze bikagaragara ko iryo dini ritikosoye, itegeko riha ububasha urwego rw’ubuyobozi bw’Akarere gufata icyemezo cyo kurihagarika by’agatagenyo.

Yagize ati“Urukiko ni rwo rufite ububasha bwo guhagarika uwo muryango burundu, ndetse rukaba rwanahagarika abayobozi b’uwo muryango.”

Amadini yose yagiye asabwa kwikosora yarikosoye

Bwenge agira ati “Kugeza uyu munsi hari imiryango twagiye twandikira, ariko yose dusanga yarikosoye. Ntibyari byagera ko dusabira ibihano imiryango mu zindi nzego zibifitiye ububasha.”

Asaba itangazamakuru kujya rifasha RGB gusobanurira amategeko imiryango ishingiye ku idini ndetse n’imiryango nyarwanda itari iya Leta, kuko mu isesengura rito bakoze, harimo n’abagwa mu makimbirane kubera kutamenya amategeko abagenga, kutamenya uburenganzira bafite ngo bamenye urwego biyambaza rwabarengera.

Bwenge Jean Marie Vianney Umunyamategeko ushinzwe ubuzima gatozi mu ishami rishinzwe guha ubuzima gatozi no gukurikirana imikorere y’imiryango nyarwanda itari iya Leta n’ishingiye ku idini, no kwandika imitwe ya Politiki muri rya RGB (Rwanda Governance Board)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .