00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Amadosiye y’ababuranishijwe na ICTR agomba gushyingurwa mu Rwanda” Min. Busingye

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 31 December 2014 saa 07:10
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko amadosiye y’Abanyarwanda baciriwe imanza n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ari umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga, ariko ukomoka mu Rwanda, bityo akaba ari na ho agomba gushyingurwa.
Busingye, yavuze ko amadosiye y’Abanyarwanda urukiko rwa ICTR rwaciriye imanza, akwiye gushyingurwa mu Rwanda ni rufunga imiryango, , kuko ari umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga, ariko hakaba nta (…)

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye yatangaje ko amadosiye y’Abanyarwanda baciriwe imanza n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ari umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga, ariko ukomoka mu Rwanda, bityo akaba ari na ho agomba gushyingurwa.

Busingye, yavuze ko amadosiye y’Abanyarwanda urukiko rwa ICTR rwaciriye imanza, akwiye gushyingurwa mu Rwanda ni rufunga imiryango, , kuko ari umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga, ariko hakaba nta gihugu cyitwa kiwuhagarariye yajyanwa gushyingurwamo.

Yagize ati: “Ziriya mpapuro na biriya byose byegeranyijwe nk’ibimenyetso, nta handi bikwiye kubikwa hatari mu Rwanda. Ni umutungo w’Umuryango Mpuzamahanga, ariko ugomba kubikwa kwa ba nyirawo nk’uko imirambo ya ba Pharaon yabitse mu Misiri.”

Minisitiri Busingye

ICTR yashyizweho mu 1994, ihabwa ubushobozi mu bihugu byose, ariko ikurikirana Abanyarwanda 92 n’umunyamahanga 1 gusa, ita muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 85 ibafatiye mu bihugu 26 birimo 17 byo ku mugabane wa Afurika.

Muri 85 bafashwe, abaciriwe imanza ni 52, 41 bahamwa n’ibyaha. Abakiri mu rugereko rw’ubujurire ni 10, abagizwe abere ni 9, abapfuye mbere y’uko imanza za bo zirangira ni 2.

Imanza ebyiri ni zo Uru rukiko rumaze kohereza ngo ziburanishirizwe mu Rwanda . Izo ni urwa Munyagishari Bernard n’urwa Uwinkindi Jean, ziburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, mu gihe izindi ebyiri (2) zoherejwe kuburanishirizwa mu Bufaransa.

Abantu 14 bahamijwe inyaha boherejwe muri Mali kurangirizayo igihano bakatiwe, abandi 9 boherezwa muri Benin, mu gihe abandi 9 barekuwe nyuma yo kurangiza igihano cya bo naho abandi 4 bakaba barapfuye bamaze gucirwa imanza.

Kugeza magingo aya abandi 9 ntibarafatwa. Uretse uretse 3 muri bo, abandi nibafatwa bazoherezwa mu nkiko z’u Rwanda kuko ICTR izasoza imirimo yayo muri uyu mwaka w’2015.

Minisitiri Busingye asanga aya madosiye yose kimwe n’ay’abaciriwe imanza n’Inkiko Gacaca, ni bimwe mu bigize amateka y’u Rwanda, bigomba gusigasirwa bikabikwa neza nk’uko byagarutsweho ubwo hasozwaga inama ya 12 y’igihugu y’Umushyikirano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages