00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga miliyari zirenga 12 agiye gushorwa mu kunoza uburezi mu Rwanda

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 24 May 2015 saa 05:42
Yasuwe :

Umuryango Global Partnership for Education ugiye guha u Rwanda miliyoni 17.64 z’ amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 12 z’ amafaranga y’ u Rwanda, azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zirimo kugeza uburezi kuri bose cyane ku bakene n’ abana bo mu cyaro hamwe no kuzamura urwego rw’ imyigishirize.

Inama y’ abayobozi bakuru b’uyu muryango yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gicurasi, i Seoul muri Koreya y’ Epfo, yemeje miliyoni 235 z’ amadolari ya Amerika zigomba gusaranganywa ibihugu bine birimo Bangladesh, Mozambique, Nepal n’ u Rwanda.

Umuyobozi w’ inama y’ abayobozi bakuru ba Global Partnership for Education, Julia Gillard, yagize ati “Abana, by’ umwihariko abahejwe cyane muri ibi bihugu bine, bazungukira mu burezi bukomeye, uburyo bwo kwiga bumeze neza, kuzamura imyigishirize no koroshya uburyo bwo kugera ku burezi. Mu mwaka wa 2015 nk’ uko ibihugu bishaka kugera ku ntego z’ iterambere ry’ ikinyagihumbi, ni ngombwa ko ubushobozi buboneka mu burezi, ngo ishoramari nk’ iri rikorwe mu hazaza h’ abana bacu.”

Nk’ uko urubuga rw’ uyu muryango rubivuga, u Rwanda ruzahabwa izindi miliyoni 7.56 z’ amadolari ya Amerika, nyuma y’ uko ibipimo byemeranyijweho n’ impande zombi bizaba byagezweho.

Bangladesh niyo yemerewe inkunga nini kurusha ibindi bihugu, kuko izahabwa miliyoni 100 z’ amadolari agamije kuzahura uburezi nyuma y’ umutungito uheruka kwibasira iki gihugu, ukangiza byinshi mu bikorwa remezo byifashishwaga mu burezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages