00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafaranga uwiteganyirije atanga muri RSSB amugarukira binyuze mu ishoramari

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 13 March 2015 saa 05:14
Yasuwe :

Kuri ubu abanyamuryangobenshi ba RSSB ni abafite hagati y’imyaka 30 na 40 no hejuru yayo gato, hatagize igikorwa igihe cyabo cyo kugera mu zabukuru cyazagera hakabura ikibasazisha neza kandi ari cyo kwiteganyiriza bivuze, iyo ikaba ariyo mpamvu y’ishoramari rikorwa n’icyokigo.

Binyuze mu ishoramari, Imisanzuy’abanyamuryangoba RSSB (Ikigocy’Igihugucy’ubwiteganyirize mu Rwanda) ikoreshwa mu ishoramari maze ayo mafaranga akabasha kunguka akazabafasha mu masaziro yabo.

Mu kiganirona IGIHE, Bahati Mpunikira, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ishoramari (Director of Investiments Departement) muri RSSB yasobanuye uburyo icyo kigo gikoramo ishoramari hagamijwe kongera agaciro k’imisanzu izafasha abanyamuryango mu gihe kizaza ndetse ikagira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Icyo ishoramari riberaho ni ukugirango amafaranga ushoye abashe kunguka, nka RSSB abanyamuryango bacu, imisanzu batanga bafatanyije n’umukoresha siyobasubizwa iyo bageze mu zabukuru, kuko hazamo ikinyuranyo, ayo mafaranga yiyongera kuyo baba bahawe ni nyungu kandi ntahandi yava uretse mu ishoramari dukora ubungubu no mu bihebyashize.”

Bahati Mpunikira, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ishoramari muri RSSB

Bahati agaragaza neza inzegozose RSSB ishoramo imari kugira ngo n’abatekereza ko haba hari ukwaya mu gukoresha imisanzu yabo bamenye uko bigenda.

Yagizeati “ubu RSSB imazegushoraimariingananamiliyari 500, nizozashowe mu bikorwabitandukanyekandikukohabahabaye ho inyigoy’imishingandetsen’ubushakashatsi tuba twitezeinyungumuriiryoshoramari.”

Yasobanuyeko 20% y’Ishoramari rya RSSB rikorwa mu bw’ubatsi bw’amazu (commercial building), 24 % agashorwamo mu bigo by’ubucuruzi nka Bralirwa, Bankiya Kigali n’ibindi, 39% agashorwa mu gufungura konti zunguka mu mabanki, 16% agashorwa mu kugura impapuro faranga z’ubucurizi n’aho 0,3% agashorwa mu kubaka amazu agurishwa igihe kirere nko mu myaka icumi cyangwa 15.

RSSB ishora imari muri byinshi cyane cyane mu bikorwa remezo

Bahati avuga ko ukogushora imari mu bintu bitandukanye bikorwa hisunzwe Itegeko ry’Ishorama riryunga mu ka wamugani w’Ikinyarwanda ugira uti “ntawe ubika amagi mu gatebo kamwe”, kugira ngo ahatungutse nk’uko biteganyijwe hunganirwe n’ahandi hungutse neza.

Avuga kandi ko binyuze muri iryoshoramari rikorwa, RSSB iba irimo kugira uruhare mu iterambere nk’uko yaba imiturirwa igaragara mu Mujyiwa Kigali cyangwa indimidugudu yubakwa bigaragarira buri wese.

RSSB ikangurira abanyarwanda kumva neza akamaro k’ishoramari kuko ikinyuranyo cy’amafaranga bahabwa muri Pansi yo ndetse no mu bwishingizi bw’indwara n’ibyago bikomoka ku kazi, kiba cyaturutse mu ishoramari.

Ngayo ng’uko abibazaga impamvu z’ibikorwa biboneka hirya no hino byitirirwa RSSB bamenye ko iba irimo kongera agaciro imisanzu y’ abanyamuryango ndetse n’iterambere ry’Igihugu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages