Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga, Umujyi wa Kigali na wo watanze miliyoni 2 z’Amafaranga ziyongera ku yandi amaze gukusanywa mu “Ishema ryacu”, utanga n’andi miliyoni 25 mu “Agaciro Development Fund”.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda ari na rwo rwatangije iki kigega, Benjamin Gasamagera, yavuze ko amafaranga ageze muri iki kigega asaga miliyari, ndetse ngo bamaze guha umwitangirizwa ayo abashakaga gukora mu jisho ry’Abanyarwanda basabaga.
Yakomeje agira ati: “Ayo mafaranga azakora icyo Umunyarwanda yayatangiye. Niba yarayatangiye ishema rye, ni ukuvuga ko aho ako gasuzuguro kazajya kageragezwa hose tuzajya dutabara […] Icyo agomba gukora ni ukurwana kuri iryo shema ryacu, ni ukurwana kugira ngo tudasuzugurwa.”
Ikigega ‘Ishema ryacu’ kimwe na ‘Agaciro’, Minisitiri w’ imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete, yavuze ko ari ibigega by’ ingoboka bikomeye cyane ku gihugu, abihuza n’igihe ibihugu by’amahanga byigeze guhagarika inkunga byageneraga u Rwanda.
Minisitiri Gatete yavuze ko igihe cyose ibigega nk’ibi byaba bifite ingufu, ikintu cyose cyaba ku Rwanda, rudashobora kujegajega na gato.
Yakomeje agira ati “Ubu muri kubaka ubutajegajega bw’u Rwanda muri iki gihe, no mu gihe kiri imbere. Murabizi ko twagize ikibazo gikomeye mu 2012 igihe abaterankunga bazihagarikaga. Iyo tuba dufite iki kigega cy’ingoboka, nta n’uwajyaga kumenya ko hari icyabaye.”
Ikigega Agaciro cyo kimaze kugeramo amafaranga agera kuri miliyari 27, Minisitiri Gatete akavuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015, abagurijwe ku mafaranga y’icyo kigega bamaze kukibyarira inyungu ya miliyari imwe na miliyoni 400 (1,400,000,000) z’Amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muyobozi avuga ko Abanyarwanda ari bo ubwabo bagomba kwiyubakira igihugu, kuko ubufasha bw’Amahanga ntawabwizera.
Amaze gutanga inkunga y’Umujyi wa Kigali, no kwitegereza uruhare abikorera bakomeje kugira mu kwihutisha gahunda zo gukusanya amafaranga muri ibi bigega, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yavuze ko Urugaga rw’abikorera rwerekanye ko Abanyarwanda batemera ubakora mu jisho.
Nubwo Amafaranga abarurwa mu kigega “Ishema ryacu” arenga miliyari, amaze kugezwa kuri konti y’iki kigega arenga kuri kimwe cya kabili cy’igiteranyo cyayo yose.
Kuwa 30 w’uku kwezi, ni bwo Abanyarwanda bazamurikirwa aho umutungo uri muri iki kigega ugeze.
Ikigega “Ishema ryacu” cyatangijwe kuwa 26 Kamena 2015 n’abacuruzi 36, ku ikubitiro bakusanya miliyoni 120.



















TANGA IGITEKEREZO