00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafishi ahabwa abanyeshuri bajya mu biruhuko azaca imyitwarire mibi?

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 25 October 2014 saa 12:10
Yasuwe :

Bamwe mu banyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri bemeza ko n’ubwo hashyizweho amafishi bereka ababyeyi babo agaragaza igihe batahiye ko bidashobora gukuraho imyitwarire mibi bamwe muri bo baba basanganywe.
Mu kiganiro bamwe mu banyeshuri biga mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE ubwo yabasangaga muri Gare ya Nyabugogo bava ku mashuri yabo, bemeza ko iyi fishi cyangwa impapuro bahabwa n’ibigo bigaho zigaragaza igihe baviriye mu kigo ari nziza ariko ko (…)

Bamwe mu banyeshuri biga bacumbikiwe ku mashuri bemeza ko n’ubwo hashyizweho amafishi bereka ababyeyi babo agaragaza igihe batahiye ko bidashobora gukuraho imyitwarire mibi bamwe muri bo baba basanganywe.

Mu kiganiro bamwe mu banyeshuri biga mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru bagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE ubwo yabasangaga muri Gare ya Nyabugogo bava ku mashuri yabo, bemeza ko iyi fishi cyangwa impapuro bahabwa n’ibigo bigaho zigaragaza igihe baviriye mu kigo ari nziza ariko ko zidashobora gukuraho uburara bamwe mu banyeshuri baba bafite.

Ingabire Benedicte wiga mu wa kabiri mu ishuri ry’imyuga rya ETO Nyamata yabwiye IGIHE ko izi fishi bahabwa n’ubuyobozi bw’ikigo bigaho zigira akamaro, gusa ngo hari ibyo zidashobora gukemura.

Abanyeshuri batahana ifishi igaragaza igihe baviriye ku ishuri

“Izi fishi ziba ziriho imyirondoro yacu, iy’ababyeyi n’igihe twasohokeye mu kigo ku buryo ababyeyi bibafasha kumenya igihe twakoresheje n’aho twanyuze hose, bifite akamaro ariko njye mbona biterwa na kamere y’umuntu kuko ntiwaba uri ikirara ngo ifishi iguhindure”.

Yakomeje agira ati “Ese ko ubu ndi muri gare hari uzi aho ndi bivuze ko nifuje gukora ibyo nshaka nabikora ubu kuko hari n’abakorera uburara iwabo kuruta uko ku ishuri baba bameze”.

Sarah Uwimana we yagize ati “Bifite akamaro kuko bituma natwe dutaha kare bikanafasha ababyeyi kumenya amayira yose tuba twanyuze kuko bagereranya bitewe n’igihe ku ishuri baba banditse ko twatahiyeho ariko ntabwo byabuza ikirara gukora uburara”.

Iradukunda Jean d’Amour wiga muri College Fondation Sina Gerard nawe yemeza ko izi fishi zifite akamaro uretse ko zidashobora guhindura kamere y’umunyeshuri.

Yagize ati “Biradufasha pe! Kuko buri muntu aba atinya ko iwabo bari bumubaze impamvu yatinze kuhagera cyangwa aho yanyuze, kandi icyiza cyabyo nta munyeshuri ushobora kurara mu gasozi ngo abeshye ko yari ari ku ishuri mu gihe ibyo byakundaga gukorwa n’abakobwa bakabeshya ko bakiri ku mashuri bigaho kandi bisohokaniye n’inshuti zabo”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo izi mpapuro zifite icyo zongereye dore ko n’ibigo byinshi bisigaye bihamagaza tagisi zikaba ari zo zibakura ku ishuri bidashobora guhindura imyatwarire kamere umunyeshuri asanganywe.

Padiri Lambert Dusingizimana, Umuyobozi w’Ikigo cya St Andre yemeza ko izi mpapuro zigaragaza igihe abanyeshuri baba basohokeye mu kigo zifite akamaro gakomeye cyane.

Hari abemeze ko iyo fishi itakiza bamwe muri bo uburara baba basanganywe

Padiri Lambert Dusingizimana yagize ati “[…] ifishi nshya twahawe na Minisiteri y’Uburezi ziba ziriho ibyo basabwa igihe bahaviriye n’igihe aba ahagereye, amaziina y’umurera n’umudugudu aba avukamo ndetse n’imodoka yamutwaye nayo ikaba ifite urutonde rw’abanyeshuri iba yatwaye”.

Yakomeje agira ati “Uburyo tumenya ko yageze iwabo ni uko tuba dufite nimero y’ababyeyi babo n’amazina yabo ku buryo iyo yahageze tubimenya, bifite akamaro kandi kagaragara rwose”.

Ubusanzwe bamwe mu banyeshuri bavaga ku mashuri bagera mu nzira bakinyurira mu tubyiniro yewe abandi bakaba ari wo mwanya babaga babonye wo gukora ibyo baba batemerewe mu rugo iwabo ku buryo hari n’abakobwa basuraga abasore b’inshuti zabo bakarara iyo, bwacya bakabeshya ababyeyi babo ko ari bwo bagitaha.

Iki gikorwa nta wakirwanya cyangwa ngo avuge ko kitazatanga umusaruro mwiza mu gihe abayobozi b’ibigo by’amashuri baba bakorana bya hafi n’ababyeyi ndetse na Polisi y’Igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages