Mu mbwirwaruhame Perezida Kagame avuga mu bihe binyuranye no mu bindi biganiro akunze gutanga, agaruka kenshi ku magambo y’impanuro abera bamwe nk’amazi afutse y’iriba ry’isoko ngari, abandi bakayafata nk’amata y’imbyeyi idateka. Kimwe mu byo yavuze kandi gikunze kuranga imikorere ye, ni aho yagize ati “Icyo ntashobora kwemera ni ukuvangirwa”.
Zimwe muri izo mpanuro benshi mu Banyapolitiki bakunze kuzigarukaho bashimangira ibyo bavuga, zikanagarukwaho n’Abanyarwanda batari bake mu buzima busanzwe, zikubiye mu byo Perezida Kagame aba yaravuze, aho interuro ngufi (quote) ishobora gusobanura byinshi.
Nka IGIHE, buri gihembwe tuzajya tubagezaho zimwe mu mpanuro zikomeye z’ Umukuru w’ Igihugu. Ku ikubitiro dukusanyirije hamwe ibihembwe bibiri (Mata-Kamena na Nyakanga –Nzeli, 2014). Ubutumwa tubagezaho ni bumwe muri bwinshi yatanze mu bihe bitandukanye, ahantu hanyuranye.
Amwe mu magambo yavuzwe na Perezida Kagame...
Nzeli 2014
27/09/2014: Ibyiza u Rwanda rwagezeho si impanuka, ahubwo byashobotse kuko rwahisemo guha imbaraga n’ubushobozi abenegihugu.
27/09/2014: Amateka ya vuba y’u Rwanda niyo adutera imbaraga zo gukomeza kubungabunga amahoro no kuyubaka (Rwanda’s recent history informs our strong commitment to peacekeeping and peacebuilding).
22/09/2014 : N’iyo twaba tudakunze inkunga, turayikeneye. Uburyo bwiza bwo kuyikoresha ni ukudakenera nyinshi. - (We may not want aid but we need it. But the best way to use it is a way that we need less of it.)
14/09/2014: Urugamba turiho ni urwo kwifatira ibyemezo no kubahirwa amahitamo yacu. - (Our struggle is to strive to decide for ourselves & be respected for our choices)
10/09/2014: Icyo dushinzwe nk’abayobozi ni ukubaka ahazaza heza ku Banyarwanda bose. Ni uburenganzira bwanyu n’inshingano kubyishyuza ababayobora. - (Our role as leaders is to deliver a better future for all Rwandans.It is your right and your role to demand accountability from your leaders)
06/09/2014: Uwo waba uri we wese, icyo waba utekereza ko uri cyo cyose, cyangwa se ugerageza kwigira intwari, nta mwenda igihugu kigufitiye. - (Whoever you are, no matter what you think you are, or what a hero you try to make yourself out to be, the country owes you nothing)
05/09/2014: Gukorera hamwe dushakira umuti w’ibibazo Abanyarwanda banyuramo, bitureba twese - (Working together to address challenges faced by Rwandans is our collective.)
01/09/2014: Nk’abayobozi, ntitugomba kwibwira ko dukwiriye kubona ibihebuje, ngo Abanyarwanda bahabwe ibisagutse. Abanyarwanda bakwiye kubona ibyiza bisumbye ibindi. - (As leaders, we should never think that we deserve the best & Rwandans should receive the rest.The people of Rwanda deserve the best.)
Kanama 2014
31/08/2014: Iterambere u Rwanda rugezeho ntiryari gushoboka Abanyarwanda batabigizemo ubushake bwo gutera intambwe no kurenga inzitizi - (The progress we have made would not have been possible without willingness of Rwandan people to move forward & face our challenges.)
31/08/2014: Ishingiro ry’ibyo dukora ni imiyoborere myiza, umutekano no gukorera hamwe ngo tugere ku byo twifuza kandi dushoboye. - (The foundation of all that we do is good governance, security & the ability to work together to fulfill our needs&reach our potential.)
31/08/2014: Ntiturwanya ruswa ngo tunezeze rubanda. Tuyirwanya kuko tuzi ko umutungo w’igihugu ugomba gusangirwa n’Abanyarwanda bose. - (We don’t fight corruption to please others.We fight corruption because we believe resources should benefit all Rwandans.)
19/08/2014 : Twaceceka dute mu gihe abantu bariho bacuruzwa? Abantu si ibicuruzwa. Ibyo bikwiye guhagaragara ubu. - (Can we afford to keep quiet in the face of human trafficking? People are not commercial goods. This should stop now)
17/08/2014: Jenoside n’urugomo nibyo twamenyerwagaho, ariko ubu ku isi yose tuzwiho umurimo unoze no kwishakamo ibisubizo. - (Before, we were known for genocide and violence but now we are recognized worldwide for good work and initiating homegrown solutions).
06/08/2014: U Rwanda rwateye imbere kuko twaharuye inzira idushoboza, igashoboza n’abashoramari bifuza gukorana natwe - (Rwanda has developed because we have set up a good.)
06/08/2014: Tugomba kwiyakira mu makosa n’intege nke byacu, kugira ngo tubishakire ibisubizo. - (We need to own up to our mistakes and weaknesses and contribute to our solutions.)
04/08/2014: Ibyo Abanyarwanda bagezeho babishobojwe no kudacika intege kwabo. Abandi bashobora kutwunganira, ariko nta n’umwe uzikorera umuzigo wacu. - (What Rwandans have achieved is because of the resilience of the people. Other people can help but no one will carry our burden for us.)
Nyakanga 2014
21/07/2014: Uko twemera uruhare tugira mu bibazo tunyuramo niko turushaho kubishakira umuti, igihugu kigatera imbere byihuse. - (The more we accept responsibility for our problems and the more we look for solutions within, the faster we will develop)
10/07/2014: Icyo ntashobora kwemera ni ukuvangirwa. - (What I don’t accept is interference)
04/07/2014: Kwibohora si igikorwa gitangira none ngo gisozwe ejo, ni imyifatire iyobora ibyo dukora byose. - (Liberation as we know it, is not a single event or an endpoint. It is an attitude that inspires everything we do)
04/07/2014: U Rwanda ni igihugu gito ariko rwaboneye umuti ibibazo by’ingutu. Ntituri insina ngufi. - (Rwanda is a small country but Rwandans have found solutions for very big problems. We are not small people).
02/07/2014: Hari inzira imwe yo kujya mbere. Ntugakandagirwe, ntukemere gusuzugurwa. Noza umurimo. - (There is only one way forward. Be inferior to no one. Do not accept mediocrity. Do the work)
02/07/2014: Ntitwakwirengagiza uburenganzira bw’abagore mu gihe Abanyarwanda 52% ari abagore. - (With a population that is 52% female, Rwanda cannot ignore women and their rights).
Kamena 2014
23/06/2014 : Buri wese agomba kwiyumvisha ko amasano atibazwaho mu gihe duhanganye n’iterabwoba. - (Chacun doit comprendre qu’en matière de terrorisme la question de la parenté ne se pose pas)
20/06/2014: Tuzaharanira ituze n’umutekano by’abenegihugu, mu bubasha duhabwa n’amategeko. - (We will defend the stability and security of our people in accordance with the law)
19/06/2014: U Rwanda rwateye imbere ku bwo guha abagore agaciro kabakwiriye, ibyo mukora bihesha agaciro igihugu cyose. - (Rwanda developed because it gave women their deserved dignity; your role gives dignity to the whole nation.)
09/06/2014: Gukorera mu biro bifite amashanyarazi njyewe utayangezaho, urakoramo iki?
05/06/2014: Abananiwe kuyobora igihugu bakagitererana, nibo bahora bashaka gutambamira iterambere ryacyo. - (Those who were unable to run the country and chose to run away are are the same ones attempting to compromise our development)
Gicurasi 2014
23/05/2014: Ubuyobozi si ugusimburana, ahubwo ni icyo usiga inyuma - (Leadership is not about succession; it’s about what you leave behind)
21/05/2014: Mu Rwanda twarebye iby’ahahise hacu, dusanga atari byo bidukwiriye - (In Rwanda we saw our past and decided this is not what we deserve.)
21/05/2014: Niba abayobozi ba Afrika bategereza gutumirwa i Burayi kuhaganirira ibibazo bya Afurika, ni iyihe sura ibi bitwambika? - (If our leaders need to be invited to Europe to talk about our problems, what image does this send about Africa?
08/05/2014: Nta kibazo kitabonerwa umuti. Ukeneye gutinyuka, kwigirira icyizere no kwiyumvamo ubushobozi. - (There is no insurmountable problem.Have the confidence & self belief that you have the potential)
Mata 2014:
30/04/2014: Niba udashaka kuvugwa nabi, ntukagire icyo uvuga, ntuzagire icyo ukora, ntuzagire icyo uba cyo. Sinifuza kuba imburamukoro. - If you don’t want to be criticised, say nothing, do nothing and be nothing. I have no desire of doing nothing. President.
29/04/2014: Abavuga bazavuga, ariko inshingano yanjye ni uguha Abanyarwanda umutekano, iterambere n’amahirwe asumbyeho... - (People will talk but I have a job to do and that is to give Rwandans security, development, opportunity...)
23/04/2014: Umunsi natangiriye manda nibwo natangiye kubazwa igihe cyangwa niba nzavaho. Mbese, nk’aho mbereye hano kuhava. - (I have been asked when/whether I am going to leave office right from the time when I started. It is as if I am here just to leave.)
10/04/2014: Abanyarwanda ntibari bakeneye gukorerwa Jenoside ngo babone kuba abantu beza. Ntiyari ikwiye kubaho - (Rwanda did not need to experience genocide to become a better people. It simply should never have happened.)
07/04/2014: Nta wahatirwa guhindura amateka ye. Nta gihugu gikomeye gite ku buryo cyahindura amateka. Ibyabaye byarabaye. - (The People cannot be forced into changing their history. No country is powerful enough to change the facts. Les faits sont têtus)
07/04/2014: Kwibuka ibyahise, byonyine ntibihagije ngo dukumire Jenoside, dukeneye no kuzirikana ahazaza. - (To prevent genocide, it is not enough to remember the past. We must also remember the future).
Mu bihe biri imbere, tuzajya tubagezaho aho buri jambo ryavugiwe, n’igikorwa ryavugiwemo.
Byakusanyijwe kandi bisemurwa na NTWALI John Williams



















TANGA IGITEKEREZO