00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo akomeye ya Dady de Maximo atera akanyabugabo abarokotse Jenoside

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 9 April 2019 saa 09:32
Yasuwe :

Umunyempano mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi, Dady de Maximo, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda, abasaba kudaheranwa n’agahinda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki 07 Mata 2019 abanyarwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo aho hibukwa ku nshuro ya 25 abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abantu batandukanye kuva ku bayobozi bakuru, abavuga rikijyana, abayobozi ku rwego mpuzamahanga, ibyamamare n’abandi bagenda batanga ubutumwa butandukanye.

Mwicira Mitali Dady de Maximo umwe babimburiye abandi mu guhanga imideli mu Rwanda, akaba yaranakoze filime yise ‘By the Shortcut’ ivuga ku batutsi bishwe bakajugunywa mu mazi, nawe yafashe mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yavuze ko abarokotse banyuze mu bihe bibi byakomerekeje imitima yabo, ariko ko bakwiye kubirenga ntibigunge.

Yagize ati “ Urugendo rw’ubuzima, uraseka ugakandagira amahwa ugakomeza, ibihe biradukurikirana ariko mu ntimba burya naho hava imbuto, mu bubabare kubakibugendana nabazabupfana icy’igenzi ni ugushima buri segonda kandi wananirwa ntiwicire urubanza.”

“Twabonye bibi, twakorewe bibi n’uwahungabana afite impamvu, ni bibe uyu munsi uryame ejo ubyuke ukomeze urugendo, useke, weme kuko hari abo byubaka utabizi.”

Yakomeje ashimira Imana yakomeje kurinda abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira ingabo za FPR Inkotanyi ziyemeje guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane.

Ati “Mana warakoze kuturinda no kudukomeza mu myaka 25 ishize. Nkomeje abafite ibikomere bitazashira, kandi nkomeje abavandimwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nshimira kandi by’iteka Inkotanyi n’undi wese waba yarakoze neza mu bihe by’amage. Mana warakoze ni ku bwawe.”

Uretse filime ‘By The Shortcut’ igaragaza amateka n’ubukana bya Jenoside, Dady de Maximo yagiye ahanga imivugo itandukanye nayo ifasha abanyarwanda kwibuka.

Dady de Maximo yasabye abanyarwanda kudaheranwa n'agahinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages