Mu minsi mike humvikanye iby’amasafuriya yuzuye ibiryo, indobo zuzuye ifu n’ibindi bikoreho byo mu nzu ya Niyoyita Hussein byigurutse ntawe ubikozeho bikiyimurira mu rugo rw’umukecuru baturanye; abenshi bagize amatsiko yo kumenya amakuru y’impamo ku buryo hari abarimo gukora urugendo bashaka kwirebera aho byabereye amakuru mashya y’uko bihagaze.
Aho byabereye hegereye umuhanda wa kaburimbo. Guhera mugitondo kugeza bugorobye, aka gace ntikari kubura ikivunge cy’abantu, bamwe bakaba bemeza ko habaye nk’ahantu Nyaburanga.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yigereraga ahabereye ibi bitangaza bamwe bita amajyini cyangwa se amadayimoni, yahasanze urujya n’uruza rw’abaturage barimo n’abakomoka hanze y’Umujyi wa Kigali.
Mutuyimana Patrick, utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yavuze ko yazanywe no kwirebera ko amakuru y’amajyini amaze iminsi yumva ku maradiyo ko ariyo koko.
Mutuyimana yemeza ko yarishye amafaranga yari gukoresha n’ibindi kuko mu buzima yifuzaga kwirebera n’amaso ibivugwa ko ari ukuri bitewe n’uko atiyumvishaga uburyo imbabura n’amasahani bishobora kwijyana.
Yagize ati “ Naje kwirebera ko ibivugwa ari ukuri! Njye siniyumvishaga uburyo ibiryo byakwijyana mu rundi rugo ntawe ubitwaye, nta kintu nabonye ariko kuba ntakibonye nti bivuze ko ibivugwa ari ibinyoma kuko amarozi nanjye nemera ko abaho; n’urujya n’uruza rw’abantu nahasanze rugaragaza ko koko hari ikibazo.”
Binego Andrea ukora ubucuruzi mu Karere ka Karongi mu Ntara y’iburengerazuba, na we yunzemo ko yanze gusubira iwe atiboneye inzu ivugwa ko yibasiwe n’amarozi.
Yagize ati “ Naje kurangura, gusa nanze gusubira iwanjye ntirebeye ibyavugwaga ko ari ukuri koko kugira ngo nanjye nzabare inkuru y’ibyo nabonye neza nk’ubihagazeho.”
Mu igihe imbaga iteranye, inzego zishinzwe umutekano zirimo polisi ziri kugerageza kwirukana abantu benshi baje gushungera aho ibyo bita agahomamunwa byabereye mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka byagira ku mutekano wabo, no kwanga ko byakomeza kugaragara ko byacitse kandi nta n’umwe urahamya ko muri aba baturage harimo amarozi.



















TANGA IGITEKEREZO