00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahame mashya agiye kwinjizwa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 9 May 2013 saa 05:44
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere itangazamakuru (AMI) igiye kwinjiza amahame y’imiyoborere myiza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, azatuma rirushaho gukorana neza no kwiyubaka.
Aya mahame yemerejwe i Tunis muri Tunisia mu mwaka wa 2011, akaba ashingiye ku kubahiriza inshingano, gukorera mu mucyo, kubaka itangazamakuru rifitiwe icyizere muri sosiyeti n’ibindi.
Muri aya mahame kandi harimo ko abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru bafite (…)

Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika ugamije guteza imbere itangazamakuru (AMI) igiye kwinjiza amahame y’imiyoborere myiza mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, azatuma rirushaho gukorana neza no kwiyubaka.

Aya mahame yemerejwe i Tunis muri Tunisia mu mwaka wa 2011, akaba ashingiye ku kubahiriza inshingano, gukorera mu mucyo, kubaka itangazamakuru rifitiwe icyizere muri sosiyeti n’ibindi.

Muri aya mahame kandi harimo ko abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru bafite inshingano zo kubahiriza uburenganzira bw’abanyamakuru burimo guhabwa ibikoresho nkenerwa, kubongerera ubushobozi binyuze mu mahugurwa, kurindirwa umutekano, gufatwa neza, kuhaba ubwisanzure no gutangaza inkuru zo mu nzego zitandukanye, kandi zisobanutse.

U Rwanda rwashimye aya mahame ndetse rusaba ko yashyirwa mu bikorwa, hagamijwe kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru n’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Mugisha Emmanuel.

Mugisha yatangaje ko imikoranire na African Media Initiative (AMI) ari intambwe mu guteza imbere imiyoborere myiza mu itangazamakuru, agira ati “U Rwanda rugenda rutera imbere mu miyoborere mu nzego zose, twashatse no kwinjiza imiyoborere myiza mu rwego rw’itangazamakuru.”

Mugisha yavuze ko aya mahame azafasha abayobora ibitangazamakuru mu buryo bwo kubaka ubucuruzi, kwirinda ruswa no gucunga neza abakozi babo, bakaba basabwa kuyabatoza.

Ntarindwa Theodore umwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bitabiriye ibiganiro byari byateguwe n’izi nzego zombi kuri uyu wa 08 Gicurasi, yavuze ko Leta igomba gusaranganya amasoko n’ibitangazamakuru byigenga, kuko usanga ibitangazamakuru byayo ari byo biyiharira.

Muri rusange urwego rw’itangazamakuru rufite ibibazo birimo ubushobozi bucye, gukoreshwa n’abanyapolitiki, kwangizwa k’ubunyamwuga biturutse ko buri wese ubu ashobora gukora itangazamakuru n’ibindi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages