00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahanga aranengwa kugenda biguruntege mu kurandura ivangura

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 29 September 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Abayobozi ba Komisiyo n’izindi nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu bitandukanye, basanga kuba ku isi hakigaragara ibibazo by’ivangura iryo ariryo ryose, bituruka ku mbaraga ibihugu bishyira mu gusinya no kubahiriza amasezerano yo kurirandura.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeli mu Rwanda harabera ibiganiro bihuje abayobozi ba Komisiyo n’izindi nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu bitandukanye, baganira ku kurwanya irondaruhu, ivangura, irondakoko n’urugomo rukorerwa abanyamahanga.

Hashize imyaka irenga 50 ibihugu bishyize umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije guca ivangura, ariko ibikorwa nk’ibi biracyavugwa mu bice bimwe na bimwe bitewe n’ubushake buke bw’abanyapolitiki mu kubirandura.

Mu mwaka wa 2011 i Durban muri Afrika y’Epfo ibihugu byiyemeje ko bigiye gushyiraho ingamba zikaze mu guca burundu ibikorwa bijyanye n’ivangura.

Aya masezerano yose afatwa nk’ayatubahirizwa kuko hari aho ibikorwa by’ivangura bikigaragara. Urugero rutangwa ni nko muri Afrika y’epfo mu minsi ishize abanyamahanga bibasiwe, no muri Tanzaniya ba Nyamweru bahizwe ndetse bakicwa.
Umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Nirere Madeleine, avuga ko ibi akenshi biterwa no kuba nta bihano byateganyijwe ku batubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

Yagize ati ’’ Ibihugu biriyemeza ariko nta ngamba cyangwa se uburyo bwo guhana ibihugu bitashyize mu bikorwa ibyo byiyemeje zihari.’’

Ku rundi ruhande hari abasanga imbaraga n’ububasha bya Komisiyo zo kurengera uburenganzira bwa muntu butazemerera kugira icyo zikora kuko bugarukira ku bujyanama ziha Leta iyo zigiye gusinya amasezerano.

Muri ibi biganiro by’iminsi ibiri, aba bayobozi bazasuzuma aho ibihugu byabo bigeze bisinya amasezerano yo guca ivangura no gufata ingamba zo kuyashyira mu bikorwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages