00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahanga arashyiditse mu rusimbi rw’amacenga ku kibazo cya FDLR (Amakorosi 30)

Yanditswe na

Rwego Claude

Kuya 29 January 2015 saa 08:05
Yasuwe :

Hashize imyaka isaga 20 Abarwanyi bahunze u Rwanda biganjemo ingabo za Leta yakoze Jenoside na bamwe mu mitwe yatsembye abantu (Interahamwe, Impuzamugambi,…) bakomeje kubuza amahoro u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Amahanga ahora asezeranya umusanzu wayo mu kurandura FDLR, ariko byagera mu bikorwa bose bakabura. Bagaragaza ubushake, ibikorwa bikaba iby’ibura.
1. Byatangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifata FDLR nk’umwe mu mitwe y’iterabwoba, ndetse bamwe mu bayobozi bawo (…)

Hashize imyaka isaga 20 Abarwanyi bahunze u Rwanda biganjemo ingabo za Leta yakoze Jenoside na bamwe mu mitwe yatsembye abantu (Interahamwe, Impuzamugambi,…) bakomeje kubuza amahoro u Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Amahanga ahora asezeranya umusanzu wayo mu kurandura FDLR, ariko byagera mu bikorwa bose bakabura. Bagaragaza ubushake, ibikorwa bikaba iby’ibura.

1. Byatangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifata FDLR nk’umwe mu mitwe y’iterabwoba, ndetse bamwe mu bayobozi bawo bashyirirwaho akayabo k’amadolari ku muntu uzabafata cyangwa agatanga amakuru yatuma bafatwa.

2. Ntibateye kabiri, Umuryango w’Abibumbye ufatira bamwe mu bayobozi ba FDLR ibihano byo kudatembera, ndetse n’imitungo yabo mu mahanga igafatirwa. Byanagenwe ko igihe cyose bazatabwa muri yombi bazahita bashyikirizwa inkiko.

3. FDLR ikirita mu gutwi, yahise isimbuza mu buryo bwa baringa bamwe mu bayobozi bayo ba politiki n’aba gisirikare, ivanaho abafite ibyaha bakurikirayweho, hashyirwaho abadafte icyo babazwa. Uku ni ko Gen. Victor Byiringiro Rumuri yafashe ubuyobozi bukuru, asimbuye by’agateganyo Dr. Ignace Murwanashyaka ufungiwe mu Budage.

4. Uyu Dr. Ignace Murwanashyaka iyo yasuraga amashyamba ya Congo Kinshasa, yakiranwaga icyubahiro cyinshi na MONUSCO, akitabwaho nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi. Akagaburirwa agacumbikirwa, agaherekezwa akarindwa, akanahabwa indege (Kajugujugu ya Gisirikare y’Umuryango w’Abibumbye) imugeza mu birindiro by’ingabo ze (FDLR).

5. Mu guhinduranya abayobozi bakuru ba gisivile n’aba Gisirikare ba FDLR, Gen Mudacumura ufite ibyo akurikiranyweho (Uyu yahoze ari Umugaba Wungirije w’Umutwe Wihariye w’Ingabo Zarindaga Perezida Habyarima), ntiyongeye kuvugwa ukundi mu nzego z’ubuyobozi. Nyamara uretse izina rye ryavanywe ku karubanda, Gen Sylvestre Mudacumura ni we wakomeje kuyobora, na n’ubu akiyobora ibikorwa byose bya Gisirkare by’uyu mutwe, nk’Umugaba w’Ikirenga wa FDLR. Ni na we uha amabwiriza Gen. Victor Byiringiro.

6. Bijya gushyuha , Perezida wa Tanzania Mrisho Jakaya Kikwete yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR, mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cyayo. Ibi byabaye nko gutoneka inkovu ikiri mbisi, birakaza u Rwanda cyane, ndetse umubano w’ibihugu byombi icyo gihe uzamo agatotsi.

7. Inama y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yateranye ubugira kabiri, yemeza ko nta kindi gikwiye gukorerwa FDLR uretse kuyirwanya, ikamburwa imtwaro ku ngufu za gisirikare.

8. Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe bahisemo inzira yo gusaba FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake, kandi bakishyikiriza inzego za Leta, bagahagarika ubuzima bwa gisirikare n’inzira y’imirwano.

9. Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security Council summit ) ya Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Nairobi mu ntangirio za Kanama 2014, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hari imbaraga zitagaragara zihishe inyuma ya FDLR, yongeraho ko ikibura ngo irandurwe ari ubushake bwa politiki.

10. Hashyizweho itariki ntarengwa yo kuba FDLR yarangije gushyira intwaro hasi, itabikora ikaraswaho, igatsinsurwa nka M23.

11. Abitwa n’abiyita inzobere z’Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Abasesenguzi muri politiki, babifashijwemo n’Imwe mu Miryango Mpuzamahanga Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, bakomeje kuvuga ko FDLR itari umutwe wakoze Jenoside, ko abayikoze batakiyirimo, ko ahubwo igizwe ahanini n’abana bato badafite maraso mu biganza byabo. U Rwanda rwakomeje kubirwanya, rugaragaza ko ingengabitekerezo yo gusenya ari imwe ku mutwe FDLR, hatitawe ku bawugize mu gihe runaka.

12. Nyirantarengwa (deadline) ya mbere yarangiye nta gikozwe. FDLR yongererwa igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi, byemezwa ko itariki ndakuka kandi ndasubirwaho ari iya 31 Ukuboza 2014, byaba bidakozwe hakabaho akaruhuko k’ubunani, ubundi kuwa 02 Mutarama 2015, abarwanyi ba FDLR bakagabwaho ibitero simusiga.

13. FDLR yatangiye ibikorwa byo gushyira intwaro hasi, no gutanga abasirikare bayo. Ibi bikorwa byaranzwe no gutanga intwaro za nyirarureshwa, zishaje, zapfuye, abarwanyi bacyuye igihe (Demobilized), abafite ubumuga, n’abashaje.

14. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbere gato y’impera z’umwaka wa 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Leta, yavuze ko itariki ntarengwa yahaye FDLR itazubahirizwa, ko ariko bizagaragariza isi umunyabinyoma uwo ari we. Mushikiwabo yongeyeho ko uko byaba bimeze kose FDLR u Rwanda ruyiteguye.

15. Umwaka urangira, FDLR yongeye gutanga abarwanyi bake cyane n’intwaro zidakora, Gen. Byiringiro arabaherekeza ngo abahumurize, kandi abizeza ko bazataha.

16. Kuwa 30 Ukuboza 2014, Umuvugizi wa FDLR, Forge Fils Bazeyi yatangaje ko itariki ntarengwa bahawe yo gushyira intwaro hasi ntacyo ivuze, kandi ko umwanzuro wa ICGLR wemejwe na SADEC ugashimangirwa na LONI wo gushyira intwaro hasi , udasobanutse.

17. Gen. Victor Byiringiro yabajijwe igihe bazarangiriza gushyira intwaro hasi bafatiye ku kuba itariki ntarengwa yari yegereje, asubiza avuga ko icyo gikorwa kizamokeza kugeza igihe kizarangirira. Yongeyeho “igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi ni ubupfapfa/ the deadline is nonsense”.

18. Abanyarwanda biganjemo Opozisiyo bakomeje kuvuza iya Bahanda bamagana kugaba ibitero kuri FDLR (Cartoon). Bifashishije cyane imbuga Nkoranyambaga, na Radio zinyuranye zashinzwe hanze y’igihugu, inyinshi muri zo zigakorera gusa kuri Internet.

19. Ntibahereye aho, kuko n’inzira za dipolomasi zarakoreshejwe. Dr Jean Marie Vianey Higiro, Gen BEM Emmanuel Habyarimana, Dr Gasana Anasthase, Eugene Ndahayo n’abandi bayobozi b’imitwe inyuranye ya politiki iyt vuga rumwe na n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bandikiye SADEC, ICGLR n’Umuryango w’Abibumbye, babisaba kudatera FDLR.

20. U Rwanda ni rwo rwonyine rwakomeje kugaragaza no kuvuga ko hari ikibazo cya FDLR, amahanga n’ibindi bihugu birebwa nacyo byari bituje, nk’aho icyo kibazo kitakiriho ukundi.

21. Igihe ntarengwa cyarageze (02 Mutarama 2015), ntihagira n’inyoni itamba, nta Muryango Mpuzamahanga wigeze wibutsa ko hari nyirantarengwa yahawe FDLR yageze ku iherezo. Leta ya Congo yaracecetse, ICGLR ntiyakomye, UN yararuciye irarumira.

22. KUwa 04 Mutarama 2015, MONUSCO yatangaje ko itegereje amabwirirza azava ibukuru, ngo babone uburenganzira bwo gutsinsura FDLR bakoresheje ingufu za girikare.

23. Mu gihe amabwiriza avuye ibukuru yari ataratangwa, MONUSCO yahise itangira kurwana inkundura n’inyeshyamba zihanganye na Leta y’u Burundi zikorera ku butaka bwa RDC. Ibi bitero byagabwe nta nama idasanzwe ibanje guterana.

24. Itangazamakuru ryiganjemo iryo hanze ryashinje u Rwanda ko rwamaze kwinjiza ingabo muri DRC, ndetse ko Noheli yazisanzeyo. Hari abemeje ko zahageze mu ijoro ryo kuwa 22-23 Ukuboza 2014. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwarabihakanye, binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, Brig.Gen. Nzabamwita.

25. Afurika y’Epfo yasabye byihuse inama yo kwiga ku kibazo cya FDLR byaba ngombwa bakayongerera iminsi yo gushyira intwaro hasi, byaba ngombwa kandi ko iraswa na byo bigakorwa bwangu.

26. UN yongeye gusaba ko FDLR yarandurwa bidatinze nk’uko byari byaragenwe, ariko byakozwe nk’itangazo ridafite uwo rigenewe, kuko ritagaragazaga usabwa kubishyira mu bikorwa.

27. Mu izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuvugizi wayo Minisitiri Lambert Mende yavuze ko FDLR izarandurwa vuba bidatinze, kandi ko bizatungura buri wese. Ntiyavuze umunsi n’isaha, ntiyanavuze uzayirandura.

28. Umuryango w’abibumbye wavuze ko hari ikibazo cy’impunzi n’abasivile babana na FDLR cyangwa batunzwe n’abarwanyi bayo, ku buryo intambara yabagabwaho yatera ubuhunzi bw’abatari munsi y’igice cya miliyoni

29. Kikwete yavuze ko yemera ko imitwe iteza umutekano muke mu Karere ifite ibirindiro muri RDC yarwanywa, harimo na FDLR. Cyakora yongeyeho ko igihugu cye kitazatanga ingabo zirwanya FDLR

30. Uretse Tanzania, Afurika y’Epfo na yo ntiyiteguye kurwanya FDLR. Mu mutwe Udasanzwe (Special Forces) w’Ingabo za LONI haba hasigayemo gusa Malawi ifite ibikoresho bidakaze nk’iby’ibi bihugu bibiri, n’Ingabo zayo nka kimwe mu bihugu bya Afurika bikenye kurenza ibindi, ntizifite ubunararibonye n’imiyitozo nk’iy’iza Tanzania na Afurika y’Epfo. Bisobanuye ko umusanzu wa Malawi yonyine mu kurwanya FDLR ungana impundu z’urushishi

31. Mu izina rya ICGLR, Perezida wa Angola yavuze ko nta nama yindi ikibayeho, ko ahubwo FDLR igomba kuraswa byihuse

32. Hifashishijwe amasesengura asobetse, inzobere n’impuguke zinyuranye zakomeje kugaragaza uburyo bidashobaoka kurandura FDLR, cyangwa kuyigabaho ibitero. Havugwaga ku buryo uyu mutwe w’ingabo uteye, uko ubanye n’abasivile, imyiteguro yakenerwa ngo iterwe, imikoranire n’izindi mbaraga za politiki n’ubukungu ziyihishe inyuma, …

33. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 15 Mutarama 2015, Perezida yavuze ko amaherezo y’inzira ari mu nzu, haba ku mpunzi zigifashwe bugwate na FDLR, haba no kuri FDLR ubwayo

34. Leta ya Congo yasabwe gushaka aho impunzi zizahungira FDLR niramuka igabweho ibitero. Aho gutuza impunzi hagombaga kuba hatandukanye n’ahashyirwa abarwanyi boherezwa na FDLR nk’abashyize intwaro hasi.

35. Kuwa 19 Mutarama Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ingabo za Loni ziri mu butumwa muri iki gihugu (MONUSCO) kwambura intwaro byihuse umutwe wa FDLR.

36. Ladisous yavuze ko bisa n’ibidashoboka gutera FDLR mu minsi ya vuba, kubera ko habaho ikibazo gikomeye ku burenganzira bwa muntu (catastrophe humanitaire), ubwiyongere bw’impunzi, kuvuka kw’indi mitwe y’inyeshyamba

37. Ambasaderi Mushya wa Amerika mu Rwanda Barks-Ruggles yabwiye Itangazamakuru ko Igihugu cye gihagaze mu murongo wa LONI ku kibazo cya FDLR. Yagize ati: “Dushyigikiye umugambi wa Loni, AU kuri iki kibazo giteye inkeke ku mutekano muke w’akarere uterwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro…Turumva igihe kigeze ngo hakoreshwe ingufu za gisirikare mu kurangiza iki kibazo.”

38. Kuwa 27 Mutarama 2015, Maite Nkoana-Mashabane Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo yatangaje ko ibitero ku mutwe wa FDLR uba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bishobora gutangira isaha iyo ari yo yose, ko n’uwo munsi byatangira.

39. Ejo hashize kuwa 28 Mutarama 2015, Gen. Didier Etumba umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangarije mu Mujyi wa Beni ko atangije ibitero byo kurwanya no kurandura FDLR.

40. None kuwa 29 Mutarama 2015, Umuvugizi w’Ingabo za Congo Gen. Léon Kasonga, yatangarije Jeune Afrique ko ibikorwa byatangiye koko, avuga ko nyuma yo gutsinsura FDLR bazakomereza no ku yindi mitwe yitwaje intwaro. N’ubwo avuga ko ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya FDLR byatangiye, ntavuga aho urugamba ruri kubera.

41. Martin Kobler Intumwa idasanzwe ya Ban Ki Moon mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yatangaje mu minsi ibiri ishize ko ikibazo kigihari ari uko Leta ya Congo Kinshasa itaratanga uburenganzira bwo gutangiza ibitero birandura FDLR. Ejo hashize yahinduye imvugo, avuga ko igihe cyo kugaba ibitero cyageze. N’ubwo yabivuze atyo, mu rugamba ruvugwa rwatangijwe none, ingabo za MONUSCO ntizivugwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages