Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko nibura umwaka wa 2017 warangira abantu bose bagomba kuzamura inyubako nshya batangiye kubyubahiriza ku buryo 2018 yasiga Quartier Matheus ari nshya.
Gusa kuva umwanzuro wo kuvugurura aka gace wafatwa, inyubako zibarirwa ku ntoki z’ikiganza nizo zatangiye kuzamurwa muri 24 ziteganyijwe kubakwa muri ako gace n’aho izigomba gusenywa zo ziracyahagaze bwuma.
Amikoro aracyabereye imbogamizi icyifuzo cy’Umujyi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ntacyo butakoze ngo abagomba kubaka muri kariya gace babikore, gusa ngo iyo bababajije bababwira ko amikoro ari cyo kibazo bitewe n’uko biyambaje amabanki ariko akaba atarabaha inguzanyo bayasabye.
Umuyobozi ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, aganira na IGIHE yagize ati “Iyo urebye, ibyangombwa byo kubaka byaratanzwe ahubwo ishyirwa mu bikorwa niryo rikiri ikibazo. Iyo ubajije abantu usanga baragiye mu mabanki gushaka amafaranga kuko kugira ngo iguhe amafaranga ni uko uba ufite icyangombwa cyo kubaka […] abahawe ibyangombwa bose siko bari kubaka, wenda twabanza tukamenya impamvu batari kubikora kandi barahawe ibyangombwa ariko ndakeka ko ikibazo ari amabanki.”
“Iyo urebye hariya usanga imishinga itandatu ari yo itarahabwa ibyangombwa byo kubaka muri 24, urumva ko icya kabiri cyarenze; abandi batarahabwa ibyangombwa bohereje imishinga yabo tugenda tubaha ibyo gukosora.”
Eng Mugisha avuga ko abataratangira kubaka bari kubasaba kuba basenye inyubako zitajyanye n’igihe kugira ngo hazamurwe izijyanye n’ibyifuzo by’uyu mujyi.
Ivugurura ntirigomba gusiba burundu isura ya Matheus
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko inyigo yo kuvugurura aka gace, iteganya ko hazubakwa amaduka mato atarengeje amagorofa atatu, bagakoresha amarangi ayo mazu afite ubu, hagaterwa ibiti, hagashyirwa ibintu biranga umuco ku buryo uzajya ahagera atazajya ahatandukanya n’uko hari hameze mbere.
Eng. Mugisha avuga ko inzu iri muri metero icumi uturutse ku muhanda wo kuri Station ya lisansi haruguru ya Kigali City Tower itazasenywa ahubwo izubakirwaho indi inyuma kugira ngo aha hantu hagumane isura ya mbere.
Uyu muyobozi avuga ko bazafatanya n’abarebwa n’iki cyemezo kugira ngo uyu mwaka uzarangire bose babonye ibyangombwa byo kubaka ndetse n’ibikorwa nyir’izina byo kubaka byatangiye.
2018 izasiga abagikorera Matheus nabo bimuwe
Ku ikubitiro mu mushinga wo kuvugurura inyubako zo muri Quartier Matheus, himutse igice kimwe [cya ruguru y’umuhanda uturuka kuri station ya lisansi iri haruguru ya Kigali City Tower], abo hepfo yawo barasigara, ku buryo iyo ubabajije ibyo kwimuka bakubwira ko batazi igihe bazahavira n’aho bazerekeza, gusa ngo bahora biteguye ko igihe babisabirwa babikora.
Eng Mugisha Fred yavuze ko imirimo yo kuvugurura igice cya ruguru y’umuhanda igomba kwihutishwa bishoboka kugira ngo nibura 2018 izarangire inyubako zose zabonetse kugira ngo abo basigaye bazimurirwemo.
Ati “Dufatanyije nabo turumva uyu mwaka bose bazaba babonye ibyangombwa byo kubaka n’aho bishoboka amafaranga barayabonye. Ni ukuvuga ngo 2018 irangira, igice cya kabiri cya Matheus nibwo kizimuka kandi kizaba kimukira aho igice cya mbere cyarangije kuvugururwa.”
Igishushanyo mbonera gitegeka ko mu nyubako yo hasi hagomba gukorerwa ubucuruzi, hejuru hagaturwa cyangwa naho hagakorerwa ubucuruzi. Ibi biramutse byubahirijwe inzu yo hejuru igaturwamo, bisa n’aho byakemura ikibazo cy’abanenga abatuye uyu mujyi kudakora amasaha 24/24 bitewe n’uko mu masaha y’ijoro abantu baba batashye.
Mu cyifuzo abo mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda bahaye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu nama yigaga kuri gahunda yo guteza imbere imiturire mu mijyi, iherutse kuba muri Werurwe, bari basabye ko umuntu wese ushaka kubaka inyubako ndende yajya ategekwa kubakamo amacumbi kugira ngo abantu babone aho batura.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, yavuze ko mbere na mbere abantu bakwiye kubanza guhindura imyumvire y’uko bataba mu mujyi rwagati, ahubwo bakarwanira kuwitarura bakurikiye ahari ubutaka bwagutse.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO