00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amahirwe ari muri Sénégal Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 13 October 2026 saa 08:23
Yasuwe :

Ku italiki italiki 7 Ukwakira, u Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu bucuruzi ndetse n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano azatuma hashyirwaho uburyo bworohereza abakora ubucuruzi n’abashaka gushora imari ku mpande zombi bahanahana amakuru y’amahirwe y’ishoramari agaragara muri buri gihugu.

Ni amasezerano abashoramari bo mu bihugu byombi bakiririye neza, bakagaragaza ko agiye gutuma umubano hagati y’ibihugu urenga kuba uwa politiki, ahubwo ukaba n’umubano uzatuma ubuhahirane burushaho gutera imbere, ndetse bukajyana n’intego z’Isoko Rurange rya Afrika (ACFTA).

IGIHE yavuganye n’abashoramari bo ku mpande zombi maze bagaragaza ko buri gihugu gifite ibicuruzwa bikenewe kandi bikundwa mu kindi.

Umunyarwanda ufite inkomoko mu Rwanda no muri Sénégal washinze, Made in Afreeka Brands (MAB) Jasmine Thiam yatangaje ko muri Sénégal ikawa, icyayi ndetse n’urusenda byo mu Rwanda bigurwa cyane, akavuga ko ababikeneye biyongera buri munsi.

Imitako y’imigongo yo mu Rwanda na yo iri mu bikunzwe cyane n’Abanya-Sénégal.

Thiam avuga ubusanzwe akorera muri Sénégal akaba kandi ari we uhagarariye ibirango bw’ibicuruzwa by’u Rwanda muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Avuga ko ari mu bakora ubucuruzi bwo kuvana ibicuruzwa mu Rwanda akabijyana ku isoko ryo muri Sénégal.

Ni ubucuruzi avuga ko yatangije ari we wa mbere muri 2022.

Yagize "Abanyarwanda dushora ibicuruzwa bya Made in Rwanda muri Senegal aka kanya turacyari bake. Ni jye wazanye igitekerezo bwa mbere muri 2022. Kuva icyo gihe hari abandi babiri bateye ikirenge mu cyanjye, ariko urebye turacyari bacye."

Yagaragaje ko Sénégal ari igihugu gifite isoko rifunguye kuri buri wese, akavuga ko umucuruzi w’Umunyarwanda ashobora gushora ibicuruzwa muri Sénégal.

Ati “Kugeza uyu munsi muri Sénégal hari umubare munini w’abantu bashaka ikawa y’u Rwanda.”

Uretse gushora Made in Rwanda muri Sénégal, Thiaw ku rundi ruhande hari ibyo azana mu Rwanda abikuye muri Sénégal.

Ati "Mu Rwanda na ho hari umubare munini w’abantu bakunda imyambaro idozwe mu bitenge, imitako n’imikufi byo muri Sénégal. Abanya-Sénégal na bo mbashyira imitako y’imigongo yo mu Rwanda. Barayikunda Cyane".

Umunya-Sénégal Ndia Ndiao ukorera ubucuruzi mu Rwanda avuga ko yageze mu Rwanda mu 1995, aho yahise atangira gushora imari mu gukora imitako n’imikufi.

Yashinze, Bijouterie Fallou, ikaba ari imwe mu nzu zikora imikufi ziri mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko mu myaka amaze mu Rwanda hagiye haba impinduka nziza mu bucuruzi muri rusange, by’umwihariko ku koroheza abashoramari b’abanyamahanga gushora imari mu Rwanda.

Ati “Ndabyibuka neza nkiza mu Rwanda nta bikorwa by’ubucuruzi byagutse byari mu gihugu. Abakora imikufi ho twari bake cyane. Ni bwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari ikirangira. Buhoro buhoro ubuyobozi bwa Perezida, Kagame bwakomeje kugarura ituze n’umutekano icyizere cyo gukomeza gukorera mu Rwanda mu mundendezo kigenda kiyongera.”

Avuga ko iki gihe u Rwanda rumaze kuba igihugu cy’icyitegerezo mu gukurura ishoramari binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo.
Ati “Ubu bigufata iminsi itandatu cyangwa irindwi kugira ngo ubone icyangombwa cyo gukorera mu Rwanda iyo ufite ibisabwa byuzuye”.

Icyakora Jasmine Thiam agaragaza ko hakiri inzitizi y’ikiguzi gihenze cyo kohereza ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu byombi.

Avuga ko usanga hari amafaranga basabwa angana na 60% by’ayo baba bashoye. Akomeza avuga ko ari amafaranga akenshi agendera mu mahoro ya gasutamo ndetse n’ibindi bitandukanye.

U Rwanda na Sénégal byiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi bifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages