Ibi Minisitiri Busingye yabibwiye abapolisi bakuru baturuka mu bihugu 10 bya Afurika bagiye kumara umwaka mu masomo atandukanye bahabwa mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze,ubwo basuraga Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo basobanurirwe uruhare rw’ubutabera mu kugarura amahoro n’umutekano nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Busingye yibukije aba bapolisi ko umutekano n’amahoro ari byo shingiro ry’umutekano w’abaturage, bityo ko nta cyo bageraho mu gihe bari mu gihugu kidatekanye. Yababwiye ko ibikorwa byose by’iterambere bitagerwaho mu gihe nta mutekano uharangwa.
Yababwiye ko ubutabera bujyana no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari byo bizana amahoro n’umutekano kurusha kuyashaka hakoreshejwe ingufu nkuko bamwe babyibeshya.
Ati “Iyo muri sosiyete hari ubutabera nta ntambara, imvururu cyangwa umuco wo kudahana biharangwa. Ahari ubutabera haba hari amahoro n’umutekano; umutekano n’amahoro ntibigerwaho ku ngufu, ahubwo bigerwaho binyuze mu butabera, kungana imbere y’amategeko, guca umuco wo kudahana no kuba nakubahiriza uburenganzira bw’umuntu nawe akubaha ubwanjye.”
Busingye yasobanuriye aba bapolisi ko mbere ya 1994 [ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga], mu nzego nyinshi harimo n’ubutabera harangwaga ruswa, umuco wo kudahana no guhohotera abaturage, ibyaje no kugeza kuri jenoside nyir’izina. Yababwiye ko nyuma y’ayo marorerwa u Rwanda rwiyubatse ruhereye hasi, hashyirwaho amategeko atandukanye bijyana no kubaka inzego cyane hibandwa ku guca umuco wo kudahana wasaga n’uworetse ubuyobozi bwa mbere ya 1994.
Yababwiye kandi ko ubutegetsi bwa mbere ya 1994 bwimitse amacakubiri mu banyarwanda bari basanzwe basangiye byose bituma bamburana ubuzima muri jenoside. Yashimangiye ko kuri ubu igihugu kitakibona mu ndorerwamo y’amoko, ahubwo ko gishyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’ubwiyunge, kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo ndetse ko umuco wo kudahana wacitse burundu umuntu wese akaba ari munsi y’amategeko.
Yabasobanuriye uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, leta y’u Rwanda yashyizeho inzego z’ubutabera hagamijwe gukemura ibibazo bitandukanye, harimo Inkiko Gacaca, Urwego rw’Abunzi, izishinzwe kurwanya ruswa n’ibindi.
ACP Ismail Keita waturutse muri Sierra Leone, yavuze ko bishimiye cyane ibyo bigishijwe na Minisitiri w’Ubutabera nyuma y’ibyo bari barabonye mu ishuri, ibyo ashimangira ko bizabagirira akamaro.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, CP Félix Namuhoranye, yasobanuye ko aba ba bapolisi basuye iyi minisiteri mu rwego rwo guhuza ibyo baba barigiye mu ishuri n’ibiri hanze, bituma basura inzego zinyuranye zaba iz’ubuyobozi, ibigo, inganda n’ibindi bifitanye isano ry’ibyo biga. Yavuze ko iyo abiga bageze mu bijyanye n’amahoro basura u Rwanda nka kimwe mu bihugu byayagezeho bivuye mu bihe bitoroshye.
Nyuma yo gusura Minisiteri y’Ubutabera, aba bapolisi barasura Urwego rw’Umuvunyi ndetse bazakomereze mu nzego zinyuranye hirya no hino mu gihugu.
Ibihugu bifitemo abanyeshuri ni u Rwanda, Ethiopia, Uganda, Somalia, Kenya, Namibia, Sudani, Sudani y’Epfo na Sierra Leone.
Amafoto: Uwanyirigira Josiane/Umuseke.rw



















TANGA IGITEKEREZO