Biteganyijwe ko ingendo z’indege zari zifunze guhera muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 zizasubukura ku wa 1 Kanama 2020. Ibyo bishobora kuzongera ibikorwa byakirwa n’amahoteli harimo abayacumbikamo n’ibindi bihuza abantu benshi birimo inama n’amahugurwa.
Umuyobozi mukuru wa Ubumwe Grande Hotel, Munyaneza Eugene yavuze ko abakozi babonye amahugurwa yahawe abakozi b’amahoteli, bagategura n’ibikenewe byose mu rwego rwo gukomeza ibikorwa birinda Covid-19.
Ati "Ahantu hose twagiye tuhashyira ibikoresho by’isuku ari mu byumba by’inama, ari aho abantu binjirira, ari aho bafatira amafunguro, hose ibikoresho birahari kandi turiteguye ntanuwagira impungenge z’uko adusuye yagira ikibazo kijyanye n’ubwandu."
Munyaneza yavuze ko kuva bafunguye ku wa 23 Kamena 2020 bakira abantu bavuye imbere mu gihugu gusa, kubera ko indege zitarasubukura ingendo kandi ko bimeze neza.
Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ni rumwe mu zitezweho kwiyubaka vuba mu rugendo rwo kuva mu bibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19.
Muri icyo cyizere Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uherutse gutera u Rwanda inkunga yo gufasha urwego rw’abikorera, by’umwihariko ubukerarugendo n’amahoteli.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda, Barakabuye Nsengiyumva, yavuze ko abanyamahoteli bagiye gukomeza serivisi mu buryo bwimbitse birinda kuba ikiraro cya Coronavirus. Yijeje abazagana urwego rw’amahoteli ko bazahabwa serivisi zirimo ubwirinzi.
Ati “Ingendo z’indege zigiye gusubukurwa, turishimira ko ubucuruzi bugiye gukomeza, inama n’ibikorwa amahoteli yakira biziyongera ariko dukomeza no kwirinda Covid-19. Icyumba cyakiraga abantu 100 kizakira kimwe cya kabiri. Twariteguye kugira tuzakomeze kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19.”
Muri iyo myiteguro abanyamuryango b’Ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda bahawe udupfukasura twafafasha kuvugana n’abakiliya, ku ikibitiro twahawe abagera kuri 200 mu bagera kuri 500 barigize bazaduhabwa, bagahabwa tune kuri buri hoteli.
Abagenzi baza mu Rwanda bazajya berekana ibyemezo bya Laboratwari zemewe byemeza ko bapimwe Covid-19 mu masaha 72 ntibayisanganwe, nibagera mu Rwanda bongere bapimwe ku buryo ibisubizo biboneka mu masaha 24.
Abajya mu mahanga banyuze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bazajya basabwa gupimwa nibura amasaha 24 mbere yuko bafata urugendo.
Amezi yari abaye ane ingendo z’indege zisubitswe kandi ari imwe mu masoko amahoteli avomaho. Kugeza ubu urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli rubara ibihombo by’amamiliyari rwaguyemo kubera Covid-19.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba nshya zo kugikumira, niyo yemeje ko bumwe mu bucuruzi na serivisi bifungurwa harimo amahoteli na restaurant, byatangiye gukora ku wa 4 Gicurasi 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!